Image default
Ubutabera

Norvege: Ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu maboko y’ubutabera

Umugabo washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994  yafatiwe muri Norvege .

Ku wa gatatu tariki Uyu munsi kuwa gatatu tariki 19 Ukwakira ni bwo uyu umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yatawe muri yombi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa politiet ivuga ko uyu mugabo yafatiwe mu murwa mukuru wa  Norvege , Oslo. Akaba yaratawe muri yombi nyuma y’amaperereza menshi yamukozweho.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe iperereza ku byaha byibasira inyokomuntu muri Noruveje, Thea Elise Kjaerras, yavuze ko bakoze amaperereza menshi afitanye isano n’ubusabe bwo guta uyu mugabo muri yombi, yongeraho ko hakiri kare kuba hatangazwa icyayavuyemo.

Yakomeje avuga ko nta byinshi ashobora kuvuga kuri uyu mugabo. Kugeza ubu n’ubwo byatangajwe ko uyu mugabo yatawe muri yombi, ntawe uzi igihe nyakuri yafatiwe, dore ko n’amazina ye atigeze atangazwa.

kuwa gatatu ariko yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha, bumumenyesha ko agomba gufungwa by’agateganyo.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

EDITORIAL

Rusizi: Umugenzacyaha aracyekwaho gusambanya umugore wari ufunze

EDITORIAL

Karongi: Haravugwa umugore wemeye ko yishe uwahoze ari umukunzi we

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar