Image default
Abantu

Pasiteri wahoze muri Zion Temple ati “Nitegerezaga imikorere y’aba bagabo nkabona amaherezo hari bombe izaturika”

 

  • Umukristo usanzwe, uza kwisengera bisanzwe bamuhuma amaso bakamwambika fumée….
  • Habuze umunyabwenge n’umwe wari kubasha gukemura ikibazo bariya bagabo bagiranye?….
  • Kera nkiri muri Zion Temple naritegerezagaaaa…..
  • Ariko ubundi aba bantu ubu koko barahamagawe?….
Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wahoze mu Itorero Zion Temple yagize icyo avuga ku bibazo biri muri iri Torero, avuga ko ‘Ibikomeje kumutera isesemi ari byinshi’ ati “Ubu habuze n’umwe wakwemera guhuguzwa, agahomba ariko ibintu ntibirinde kugera iwandabaga.”

Hashize iminsi itari micye mu Itorero Zion Temple havugwa inkuru y’abapasiteri bagera kuri batandatu bavuga ko bari mu bashinze Itorero Zion bafatanyije na Apotre Paul Gitwaza, bakaba bamushinja imiyoborere mibi n’ibindi bitandukanye.

Mu bihe bitandukanye, aba bapasiteri bandikiye inzego zitandukanye bagaragaza ibibazo bafite kuri Apotre Gitwaza, muri Gashyantare 2022 Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwabandikiye rubamenyesha ko ibyo bashinja Gitwaza shingiro bifite.

Magingo aya, aba bagabo bamaze kugeza ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, barega (RGB).

“Ibikomeje kuntera iseseme ni byinshi, n’ibi nabyo birimo”

Tariki 4 Mutarama 2022, Jean Désiré Ntawiniga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yaranditse ati:

Iyi saga nari nari naririnze kugira icyo nyivugaho, ariko bibaye ngombwa ko ngira icyo nyivugaho. It’s very sad, disgusting and shameful

Ubu koko habuze forum, alliance cyangwa urugaga mpuzamatorero rwakwicara iki kibazo rukagicoca ariko aba bantu ntibarinde kwiyambika ubusa imbere y’inkiko za Leta? Koko?

Intumwa Paulo yatanze inama z’uburyo abakristo babigenza mugihe bagiranye ikibazo.

1 Abakorinto 6:4-8 “[4]nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

[5]Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?

[6]Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

[7]Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

[8]Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.”

Ubu koko habuze umunyabwenge n’umwe wari kubasha gukemura ikibazo bariya bagabo bagiranye? Ubu habuze n’umwe wakwemera guhuguzwa, agahomba ariko ibintu ntibirinde kugera iwandabaga?!

Reka nongere mbisubiremo, nanga idini n’ibisa nabyo byose. Kera nkiri muri Zion Temple naritegerezagaaaa, nkareba imikorere yaba bagabo nkabona amaherezo hari bombombe izaturika.

Natangiye kubibona mu mwaka wa 2011, nkabona ibintu bimwe nabimwe nkumva ngize impungenge. Muri 2015 nsimbuka TITANIC. Nyuma yaho ibyo navugaga niko byaje kugenda.

Ibyaje kuba, nabyumvaga nk’uko umuhisi n’umugenzi bakumva inkuru runaka ariko bakayumva bihuta bikomereje urugendo rwabo cyangwa gahunda yabo.

Burya Umukristo usanzwe, uza kwisengera bisanzwe, bamuhuma amaso bakamwambika fumée ubundi bakamutereka indobo y’icyuma mumaso kuburyo ntakintu nakimwe abasha gutahura, ariko iyo uri mubuyobozi, ukaba indani mu manama y’itorero hari byinshi ubona, hari byinshi uhura nabyo, noneho ugasigara wibaza Ibi bibazo: “Ariko ubundi aba bantu ubu koko barahamagawe?, ariko ubundi iyi nzira icuncumuka gutya iragana he?”

Nta bantu nabonye, bangana, bakagambanirana, bakaryaryana, bagasuzugurana, bakananirwa kubabarirana, bagakunda icyubahiro, bagahora mu matiku adashira, bakagira inzika, nk’abanyedini! (Amadini yose ni virus ahuriyeho).

Yohana 13:34-35 “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

1 Kor 13:1-3 [1]Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.

[2]Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

[3]Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.”

Umurongo wa 7[urukundo]rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

Ahantu hatari urukundo, nta Mana iba ihari; kuko Imana ari URUKUNDO. Idini= Amaco y’inda. C’est tout

Indi nkuru wasoma: https://iribanews.rw/2022/02/19/rgb-yahaye-gasopo-ba-bishop-bashaka-guteza-umutekano-mucye-muri-zion-temple/

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Rutsiro: Umuturage watabaje Perezida Kagame mu isengesho akomeje guhindurirwa imibereho

EDITORIAL

President Kagame testifies about his sister’s murder in the genocide

EDITORIAL

RIB yafunze ucyekwaho gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar