Image default
Abantu

Umunyamideri Moses Turahirwa yasibye ‘Account’ ye kuri Twitter-Video

Nyuma y’amasaha macye umunyamideri Moses Turahirwa asabye imbabazi kubera amashusho ye yagiye ku karubanda ari gusambana n’abandi bagabo, yahise asiba account ye kuri Twitter yari ifite aba ‘followers’ basaga ibihumbi 6.

Image

Nyuma yo gusiba iyi ‘account’ hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko yafunguye indi account mu mazina ye ya Moses Turahirwa. 

Uyu musore w’icyamamare mu guhanga imideri itandukanye, muri iyi minsi izina rye riri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye mu buryo butari busanzwe bumenyerewe.

Urugero rwa hafi ni ifoto yashyize ku karubanda mu Ugushyingo 2022 yikinze igisa n’ikiringiti ku myanya y’ibanga gusa, ahandi yabunuje. Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Turahirwa Moses ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda; akaba ari nawe washinze  inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015. Uyu musore akaba ari umwe mu bambika abayobozi batandukanye, abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyamakuru bubatse amazina. Imyenda ya Moshoins kandi imaze kugera ku masoko atandukanye hirya no hino ku Isi.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Bresil: Urupfu rwa Moses Kabagambe wishwe bunyamaswa rwateye uburakari abaturage

Emma-Marie

Abagabo 5 barimo n’umupolisi bakurikiranweho kwiyitirira inzego zishinzwe umutekano

Emma-marie

INKURU MPAMO: Uwasigajwe inyuma n’amateka yababajwe n’akato yahawe n’ufite ubumuga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar