Image default
Amakuru

Abaturage bibukijwe ko “Ibigo Mbonezamikurire atari kwa Muganga”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yibukije abaturage ko ‘Ibigo Mbonezamikurire y’abana bato’ atari kwa muganga’ abasaba kwita ku nshingano zabo zo kurera abana bazira igwingira n’imirire mibi.

Ndagirango nibutse ababyeyi ko ibi bigo atari kwa muganga, ntabwo ari aho abana baza baje kwivuza […]kuko akenshi usanga abantu tubyitiranya ko ari ahantu bakwiye kuza kubonera ubuvuzi bubakura mu kugwingira n’imirire mibi cyangwa se ibibazo by’umwanda bahura nabyo mu ngo zabo.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François

Ibi Guverineri Habitegeko yabigarutseho tariki 7 Gashyantare 2023, mu muhango wo gutangiza umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’Abana bato wabereye mu Karere ka Nyabihu. Uyu munsi ukazajya uba kabiri mu mwaka kandi uturere, abafatanyabikorwa n’ababyeyi bakabigiramo uruhare rufatika.

Yakomeje avuga ko imizi y’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi ikwiye gushakirwa ibisubizo n’ababyeyi batabihariye Leta.

Ubufatanye bw’ababyeyi, Leta n’abafatanyabikorwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA),  Nadine Umutoni Gatsinzi, yasabye ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa ba leta kugira uruhare mu kongera umubare w’ingo mbonezamikurire.

Yagize ati “Turabasaba gukomeza kongera umubare w’ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwa[…]Ikindi twifuza nukongera n’umubare w’abana bazigana.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Nadine Umutoni Gatsinzi

Yakomeje ati “Abana bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 200 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu barererwa mu ngo mbonezamikurire[…]Ikindi tubasaba nukwita kuri service zidaheza, abana bose zikabageraho n’abana bafite ubumuga kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bana bafite ubumuga bahabwa izi service ari bacye cyane.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwita ku mbonezamikurire y’abana bato , ar’ ugutegura abaturage n’abayobozi beza b’u Rwanda b’ejo hazaza.

Uko ikibazo cy’ingwingira gihagaze

Ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% by’abana bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije. Akarere ka Nyabihu kavuye kuri 59% ku bana bafite ikibazo cy’igwingira kagera kuri 46.7%.

Intara y’Iburengerazuba iri ku gipimo cya 41% naho iy’Amajyaruguru ikaba ku gipimo cya 40%. U Rwanda rrukaba rwarihaye intego ugere ku ntego y’uko mu mwaka wa 2024 abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira bazaba batarenga 19%.

Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 kugeza muri 2022-2021, kubera uburemere bw’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bigaragara ku bana bari munsi y’imyaka 5, ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo guhangana n’iki kibazo imaze kwikuba inshuro zisaga 5 kuko yavuye kuri miliyari 8.4 igera kuri miliyari 50.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu          

Related posts

Agahinda k’abamotari bagatuye Perezida Kagame

EDITORIAL

Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Gakenke: Abantu 6 bahitanwe n’imvura

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar