Image default
Sport

Tour du Rwanda : U Bufaransa bwateye inkunga u Rwanda y’ibikoresho

Mu gihe kuri iki cyumweru hatangiye umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda uzwi nka ‘ Tour du Rwanda du Rwanda » igiye gukinwa ku nshuro ya 15,  ku mugoroba wo ku wa Gatanduta tariki 18 Gashyantare 2023 U Bufaransa  bwahaye inkunga u Rwanda ikubiyemo ibikoresho by’amagare ndetse hakazatangwa n’ubumenyi bujyanye n’umukino w’amagare.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Bufaransa, Michel Callot, yashyikirije ku mugaragaro mugenzi we w’u Rwanda, Murenzi Abdallah, amajanti y’amagare ashobora gukoreshwa mu magare 15. Ijanti riba rikubiyemo ipine, amasera n’iringi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy),Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi ari inkunga ikomeye kuko ibi bikoresho bifite agaciro gakomeye ku isoko.

Aragira ati : « Mu bazi iby’amagare ni inkunga ikomeye cyane kuko ariya majanti mubona, ijanti rimwe rijya hagati y’agaciro k’amadorali y’Amerika 100 na 100 kandi aka ni agaciro ko ku isoko, ushyizeho kuyazana n’ibindi byarengaho. »

Arongera ati :« Urumva umuntu ushobora kuguha inkunga y’agaciro kagera kuri miliyoni 30 y’amafaranga y’u Rwanda ku mukino w’Amagare ni ikintu gikomeye cyane. »

Mu bindi u Bufaransa buzateramo inkunga u Rwanda harimo guhugura abakinnyi, abatoza, abakanishi b’amagare n’abandi batandukanye no kuba abakinnyi b’u Rwanda bazajya bajya kwitoreza muri iki gihugu.

Umukino w’Amagare mu Rwanda ukomeje kugana aheza kuko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba riri ku ntera ya 2.1 kandi rikazaba ririmo ibihangane bikomeye ku isi nka Chris Froome, watwaye Tour de France, irushanwa rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi ku isi mu magare, akaba yararitwaye inshuro enye.

U Rwanda kandi rurimo kwitegura kwakira irushanwa rya Shampiyona y’isi mu mwaka wa 2025, ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro rimaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, u Rwanda rukazaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika kiyakiriye.

Yanditswe na Mulindwa C.

Related posts

Munsuhurize Abafana ba Rayon Sports – Umutoza Robertinho

Emma-marie

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

EDITORIAL

Tujyane mu buzima bw’abakinnyi 10 b’ibyamamare mu guconga ruhago

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar