Image default
Ubutabera

Inzobere yabajijwe niba kuburanisha Kabuga ku ‘bimenyetso’ hari ingaruka byamuteza

Ibazwa ry’inzobere mu buzima bwo mu mutwe iri mu zakoze raporo ku buzima bwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryakomeje kuri uyu wa gatanu.

Profeseri Henry Kennedy, umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze iyo raporo, yari ari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Kabuga, utahawe ijambo, yari akurikiye mu buryo bw’amashusho, ari kuri gereza y’urukiko i La Haye. Mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

MaĂ®tre Dov Jacobs wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije Profeseri Kennedy niba kuburanishwa ku bimenyetso (trial of the facts) byateza Kabuga umunaniro utari ngombwa na wo wagira ingaruka ku izahara ry’ubuzima bwe.

nzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy

                          Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy

Ni nyuma yuko raporo y’inzobere yanzuye ko ubuzima bwe butuma “adashobora kwitabira mu buryo bwa nyabwo” urubanza rwe.

Uyu munyamategeko yamubajije niba ubwo buryo bukomeje mu gihe kirekire nk’urugero mu mwaka umwe n’igice uri imbere byagira ingaruka ku buzima bwa Kabuga.

Profeseri Kennedy yavuze ko bigoye gusubiza icyo kibazo, ariko ko ubushobozi bwo ku mubiri no mu bitekerezo bwa Kabuga bwagabanutse.

Mustapha El Baaj, umwe mu bagize inteko y’abacamanza bane bo muri uru rubanza, yabajije Profeseri Kennedy kuri bumwe mu buryo bushobora kuba bwakoreshwa muri uru rubanza, bw’inyandiko, akaba yabwira abunganizi be icyo ashaka bakakigeza ku rukiko.

Yamusubije ko kuri ubu ubwo bushobozi kuri Kabuga “buri hasi cyane”. Yanavuze ko bisa nkaho Kabuga “adashobora gusoma cyangwa kwandika” kandi ko bitagaragara niba ibyo yarigeze kubimenya, bikaba byaba ari ubu atabizi honyine.

Ikindi ngo kuri we, kwibuka ibintu bya kera “kwarangiritse cyane” kurusha kwibuka ibintu bya vuba aha. Kuba rero ibyo yibuka byaba ari ukuri koko byaba birimo “amakenga kurushaho”.

Profeseri Kennedy yibukije ko Kabuga yamubwiye ko yakwifuje ko urubanza rutaba. Aho ni ho umucamanza El Baaj yabajije niba icyo atari ikimenyetso cyuko asobanukiwe ibirimo kuba.

Asubiza ko bishoboka ko yumva ko byagira ingaruka ku kuntu ubuzima bwe bumeze ubu.

Yanavuze ko Kabuga asobanukiwe icyo guhamwa n’icyaha bivuze, ko byatuma ashobora gufungwa igihe kirekire, ndetse no kudahamwa n’icyaha, ko byo byatuma arekurwa.

Yanabajijwe niba nk’iyo avuze ko ashaka kuba ari mu iburanisha, atari ikigaragaza gusobanukirwa icyo ashaka, asubiza “yego”, ko ibyo bibigaragaza.

Kuburana ku bimenyetso byakorwa gute?

Umucamanza Margaret M. deGuzman yabajije Profeseri Kennedy ku buryo bwo kuburana ku bimenyetso, ukuntu bwakorwa.

Yasubije ko nk’aho abuzi, mu mategeko yo muri Ireland, Wales (Pays de Galles) no mu Bwongereza, budasaba ko uregwa aba ari mu rukiko, ariko bugasaba ko uregwa ashobora kuvuga icyo ashaka (“will and preference”).

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije Profeseri Kennedy niba yaba yarigeze kubeshywa agatanga umwanzuro ku buzima bw’umurwayi utari wo, asubiza ko byigeze kumubaho, ariko ko bitari ku kwibagirwa cyane ahubwo byari ku gahinda gakabije (“depression”).

Bonomy yabajije niba Kabuga abaye ari mu iburanisha ariko ntarigiremo uruhare, byagira ingaruka ku buzima bwe. Yasubije “oya”, ariko ko byaba byiza gukomeza kugenda bigenzurwa.

MaĂ®tre Jacobs yabajije Profeseri Kennedy ukuntu Kabuga yashobora kuvuga icyo ashaka, mu gihe iyi nzobere yavuze ko ubushobozi bwo gusobanukirwa bwe ubu “bukemangwa kurushaho”.

Yasubije ko kuvuga icyo ashaka bidasaba ko aba afite “ubushobozi bwose”.

MaĂ®tre Jacobs yabajije ku gutanga ubuhamya mu nyandiko, avuga ko ibyo bivuze ko abunganizi ba Kabuga baba baragiye bahura na we inshuro nyinshi, amubaza niba bitewe n’uburwayi bwe ashobora kuba yakwibuka uko ibiganiro bagiranye byagiye bikurikirana n’ibyo bavuganye.

Yasubije ko mu ntangiriro yashobora kubyibuka, ariko ko uko igihe cyagenda gishira atabishobora.

Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa kane w’icyumweru gitaha, aho biteganyijwe ko urukiko rwumva indi nzobere iri mu zakoze iyi raporo.

Twifashishije inkuru ya BBC

Related posts

Nyagatare: ‘Safari’ arashinjwa gukubita no kubangamira ubuyobozi

EDITORIAL

Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora “Ihogoza” rye.

EDITORIAL

Amarushanwa ya IHL amaze kuzana impinduka mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar