Umusirikare wo mu ngabo za Uganda yishe arashe Minisitiri yari acungiye umutekano.
Koloneli wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru Charles Okello Engola, wari Minisitiri wungirije w’Uburinganire n’Umurimo, yarasiwe iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Ntibiramenyekana niba hari uguterana amagambo kwabayeho hagati y’uwo musirikare n’uyu wari umukoresha we.
Bamwe mu babibonye bavuga ko uwo musirikare yagiye n’amaguru mu bice bikikije ako gace arasa mu kirere.
Uwo musirikare, abategetsi bataratangaza umwirondoro we, na we hashize iminota micye arirasa ariyica.
Amakuru avuga ko hashobora kuba hari abantu bahakomerekeye.
Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekana abahatuye bateraniye aho byabereye, bumiwe.
Koloneli (Rtd) Engola, wari ufite imyaka 64, yari umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri leta, ndetse mbere yigeze kuba Minisitiri wungirije w’ingabo.
@BBC