Image default
Mu mahanga

Malawi: Abana bafite ‘dreadlock’ bakomorewe mu mashuri ya Leta

Urukiko rukuru muri Malawi rwategetse abashinzwe uburezi kureka abanyeshuri bafite ibisage (dreadlocks) bakiga nta nkomyi mu mashuri ya leta mu gihugu.

Uru rukiko, rwateraniye mu mujyi wa Zomba mu burasirazuba, rwacaga urubanza ku kirego gisaba kurenganura abana babiri b’aba-rasta amashuri ya leta yanze kwakira mu 2016 na 2010.

Gusa aba bana nyuma bagiye kwiga kuri ayo mashuri bitegetswe n’urukiko mu gihe rwarimo rwiga runaburanisha uru rubanza.

Ibiganiro hagati y’imiryango y’abarasta muri Malawi n’uruhande rw’ubushinjacyaha byananiwe kugera ku bwumvikane maze uru rubanza ruba rurerure, umwanzuro warwo wafashwe kuwa mbere.

BBC World Service - Focus on Africa, Malawi dreadlock legal success

Umucamanza Zione Ntaba yategetse ko kubuza abana bafite ibisage kwiga binyuranyije n’uburenganzira bwabo ku burezi.

Ntaba yategetse ati: “Minisiteri y’uburezi ikwiye gusohora itangazo ryemerera abana bose b’abarasta bafite ibisage kwinjira mu ishuri. Iryo tangazo rigomba gukorwa bitarenze tariki 30 Kamena(6)”.

Iki kirego cyari cyatanzwe n’imiryango itatu iharanira uburenganzira bwa muntu, mu izina ry’umuryango mugari w’abarasta muri Malawi.

  • @BBC

Related posts

Zimbabwe: Impinja zirindwi zapfuye mu ijoro rimwe abaganga bari kwigaragambya

Emma-marie

U Bufaransa: Umusirikare mukuru arashinjwa kunekera amahanga

Emma-marie

Menya umujyi ufite umushahara fatizo ku bakozi uri hejuru kurusha ahandi ku isi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar