Image default
Mu mahanga

Byagenze bite ngo Israel ikorwe mu jisho n’abanya-Palestine bene aka kageni ?

Icyo ni cyo gisubizo abategetsi bo muri Israel bakomeje gutanga ku wa gatandatu ubwo nababaza ukuntu, hamwe n’ubushobozi bwinshi bwabwo, ubutasi bwa Israel butigeze bubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba.

Abagabo bitwaje intwaro b’Abanya-Palestine babarirwa muri za mirongo bashoboye kwambuka umupaka urinzwe cyane hagati ya Israel na Gaza, mu gihe ibisasu bya rokete bibarirwa mu bihumbi byarasirwaga muri Gaza byerekezwa muri Israel.

Hamwe n’ubushobozi bwa Shin Bet, urwego rw’ubutasi bwa Israel bw’imbere mu gihugu, n’ubwa Mossad, urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga bwa Israel, n’ubushobozi bwose bw’igisirikare cya Israel, mu by’ukuri biteye kumirwa ukuntu nta n’umwe muri bo washoboye kubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba. Cyangwa niba bari babizi, bananiwe kugira icyo babikoraho.

Israel-Hamas War Live: Over 500 Killed, More Than 1800 Injured As Fighting  Continues On Day 2 ko Israel ari cyo gihugu cya mbere gifite inzego z’ubutasi zagutse cyane kandi zishyirwamo amafaranga menshi mu Burasirazuba bwo Hagati. Israel ifite abantu bayiha amakuru na ba maneko mu mitwe y’intagondwa y’Abanya-Palestine, ndetse no muri Lebanon (Liban), Syria n’ahandi hantu.

Ntibitangaje ko ibitangazamakuru byo muri Israel bikomeje kubaza ibibazo byihutirwa abategetsi ba gisirikare n’aba politiki b’icyo gihugu, ku kuntu ibi byashoboye kubaho, ku isabukuru y’imyaka 50 ishize habaye ikindi gitero gitunguranye cy’abanzi ba Israel b’icyo gihe: intambara ya Yom Kippur yo mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 1973.

Abategetsi bo muri Israel bambwiye ko iperereza rinini ryatangiye kandi ko ibibazo, nkuko babivuga, “bizakomeza mu gihe cy’imyaka”.

Ariko ubu muri aka kanya Israel ifite ibindi byihutirwa cyane kurushaho. Icyeneye guhagarika no kuburizamo ubucengezi ku mipaka yayo yo mu majyepfo, gukuramo izo ntagondwa za Hamas zigaruriye ahantu henshi ku ruzitiro rw’umupaka ku ruhande rwa Israel.

Israel izacyenera gucyemura ikibazo cy’abaturage bayo bwite bagizwe imbohe, ibikore mu gikorwa cyitwaje intwaro cyo kubatabara cyangwa binyuze mu biganiro.

Izagerageza gukuraho ahantu ho kugabira ibitero harasirwa ibyo bisasu bya rokete byose byerekeza muri Israel, umurimo usa nk’udashoboka kuko ibyo bisasu bishobora kurasirwa ahantu aho ari ho hose bidafashe igihe kinini cyo kwitegura.

More bloodshed as violence rocks Gaza, Israel and West Bank

Kandi wenda impungenge ikomeye cyane kuri Israel ni iyi: ni gute yahagarika abandi barimo gukurikiza ubusabe bwa Hamas bwo kwitabira imirwano ndetse ikabuza ko uyu muriro ukwirakwira muri West Bank ndetse bishoboka ko wanakurura abarwanyi bitwaje intwaro nyinshi ba Hezbollah bo hakurya y’umupaka wayo wo mu majyaruguru ihana na Lebanon?.

@BBC

Related posts

Uganda: Abagabo 18 bari baraburiwe irengero bongeye kugaragara

EDITORIAL

USA: Abanya-Nigeria bashinjwa gushyira ibikangisho ku muzungu kugeza yiyahuye bakatiwe

EDITORIAL

Trump na Biden: Kimwe mu biganiro mpaka bibi cyane mu mateka ya vuba y’abashaka gutegeka US

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar