Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya gushaka service zijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze, kubyaza, kwita ku barwayi babana n’ubwandu, serivisi ya Laboratwari, gushyira mu bitaro abantu barembye, basigaye bazibonera ku Kigo Nderabuzima cya Shangasha ndetse abakeneye kujya ku bitaro imbangukiragutabara zibageraho byihuse.
Pasiteri Bihimba Elisee, ushinzwe ubuzima muri Diyoseze ya Angilikani Cyangugu, avuga ko bari bafite ubushake bwo kubaka iki kigo nderabuzima ariko baza kugira imbogamizi y’ubushobozi, bituma begera Akarere ka Rusizi nako kagira uruhare mu kubahuza na Enabel yabafashije gukomereza aho bari bageze.
Yagize ati : “Amazu twari tuyagejeje nko kuri 70%, ibisigaye bikorwa n’Akarere kubufatanye na ENABEL. Ni ibintu twishimira kubona Abanyarwanda bafite serivisi y’ubuzima hafi yabo. Kubona Umurenge nta kigo nderabuzima wagiraga, byari ikibazo kuba hari bamwe mu babyeyi babyariraga ku nzira cyangwa mu rugo”.
Iradukunda Alice na Ngiruwonsanga Emmanuel ni abaturage batuye mu Murenge wa Gihundwe bavuga ko bungutse cyane mu kwegerezwa Ikigo nderabuzima cya Shagasha kuko gitabara ubuzima bwa benshi.
Nyirangirumpatse Mariya, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Shagasha avuga ko iki kigo cyaje ari igisubizo ku baturage bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie, ashima ibikorwa bafashijwemo n’Ikigo cy’Ububiligi Gishinzwe Iterambere Enabel mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Avuga ko atari Ikigo nderabuzima cya Shagasha gusa babafashije kubaka kikuzura ahubwo banubatse inzu y’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye na Mibirizi, havugururwa inyubako zitandukanye zifasha gutanga serivisi z’ubuzima, havugururwa poste de sante zitandukanye, harimo iya Vubiro n’iya Kibumba muri Nkanka, havugururwa poste de sante zifasha gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro.
Akomeza ashima inzu y’ababyeyi ya Nyabitimbo yubatswe ndetse n’inzu y’imbagwa yashyizwemo ibikoresho bigezweho ku buryo ababyeyi ubuzima bwabo bukomeje kubungwabungwa.
Anashima uburyo bafashijwe kubaka Isange One Stop Center, inzu ifashirizwamo abagize ihohoterwa mu bitaro bya Gihundwe.
Kugira ngo serivisi z’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi zigerweho neza, hatanzwe ibikoresho mu nyubako zose zavuguruwe hagamijwe gukumira imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’izabana bapfa bavuka.
Akarere ka Rusizi kari mu turere 7 umushinga Barame wa ENABEL ukoreramo. Gahunda ya Leta ni uko buri Murenge wose wo mu Rwanda wagira ikigo nderabuzima.
Yanditswe na Rose Mukagahizi