Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu iterambere wa Burundi, Albert Shingiro, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, hamwe na Minisitiri ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, James Kabarebe, mu nama y’iminsi itatu y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye muri Zanzibar ku wa 6 Nyakanga.
Inama y’iminsi itatu y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagarutse ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, yasoje ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga.
Iyi nama yabereye muri Zanzibar, muri Tanzaniya, yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Igihugu ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, James Kabarebe, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo, Gracia Yamba Kazadi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro.
Hanitabiriye Minisitiri w’Afurika y’Epfo ushinzwe EAC akaba na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Deng Alor Kuol, Umunyamabanga wa mbere akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Diaspora wa Kenya, Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC muri Somalia, Ali Mohamed Omar, Minisitiri wa mbere wungirije w’Ubuganda akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa EAC, Rebecca Kadaga, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva.
Dore ibintu by’ingenzi byavuye muri iyi nama
Abaminisitiri baganiriye ku mubano w’amahoro, umutekano, n’imikoranire hagati y’ibihugu; n’ibijyanye n’uburyo bwo kwinjiza abanyamuryango mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ibibazo by’i DR Congo
Abaminisitiri bagaragaje impungenge ku bibazo by’ubuzima n’umutekano bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bashimye ihagarikwa ry’intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo, ryashyizweho n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi basaba ko iri hagarikwa ry’intambara ryakomeza mu buryo budashira.
Abaminisitiri bemeje ko inzira ikwiye yo kugera ku mahoro arambye no kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo ari ukubinyuza mu biganiro bya politiki, kandi basaba ko haterana inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kugira ngo bongere imbaraga mu nzira ya politiki iyobowe na EAC mu mujyi wa Nairobi, mu buryo bwuzuzanya n’inzira ya Luanda.
Ibikorwa byo gushyigikira amahoro bya EAC
Abaminisitiri bagaragaje ko hakenewe ishyirwaho ry’ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi bemeranya ko hakenewe kurangiza vuba amasezerano y’ubwirinzi bwa EAC no gushyiraho inama y’abaminisitiri ku mahoro n’umutekano kugira ngo batange inama ku bibazo by’umutekano ku gihe.
Inama z’abaminisitiri hagati ya DR Congo, u Rwanda n’u Burundi
Abaminisitiri bagaragaje uko umubano w’ibihugu uhangayikishije kandi wabangamiye gahunda y’ Umuryango, basaba ibihugu bigize uyu muryango gukoresha inzego zisanzwe ziteganywa n’amasezerano y’ishingwa rya EAC kugira ngo bikemure amakimbirane hagati y’ibihugu. Muri urwo rwego, abaminisitiri b’u Rwanda na DR Congo bemeranyije guhura vuba mu buryo bw’inzira ya Luanda.
Abaminisitiri b’u Rwanda n’u Burundi bazahura bitarenze tariki 31 Ukwakira 2024 kugira ngo baganire ku bibazo bigihari bibangamiye umubano wabo.
Abaminisitiri basuzumye uko ishyirwa mu bikorwa ry’inkingi enye z’ubumwe rihagaze kandi bibutsa ko hakenewe ubushake bwa politiki n’ubushake bwiza kugira ngo intego z’inkingi zose zigerweho.
Imisanzu y’ibihugu n’umwenda
Abaminisitiri baganiriye ku mbogamizi z’ubushobozi bwo gutera inkunga umuryango n’imyenda, basaba ko imisanzu yatangwa vuba n’ibihugu binyamuryango. Baganiriye ku buryo burambye bwo gutera inkunga umuryango, basaba ko byigwaho mu nama ihuriweho n’abaminisitiri b’imari, EAC n’ububanyi n’amahanga kugira ngo harebwe andi mahirwe yo gutera inkunga umuryango.
Abaminisitiri bagaragaje uburyo bwo gutera inkunga bwemejwe n’inama ya 23 isanzwe yateranye mu Ugushyingo 2023. Abaminisitiri kandi basabye ko hakorwa amavugurura ku masezerano y’ishingwa rya EAC kugira ngo arusheho guhuza n’ibihe tugezemo kandi arusheho gutanga umusaruro ku banyamuryango bayo.
iriba.news@gmail.com