Image default
Ubuzima

Indwara y’ubushita bw’inkende yageze mu Rwanda

Indwara y’ubushita bw’inkende (MonkeyPox) yamaze kugera mu Rwanda bikaba byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC. Magingo aya abantu babiri nibo bamaze kugaragaraho iyi ndwara bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Mu kiganiro RBA yagiranye na Dr Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyoreso muri RBC, yavuze ko iyi ndwara ifatwa nk’icyorezo, abantu babiri yagaragayeho bakunze gukorera ingendo muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo. Muri RDC, iyi ndwara ikaba imaze guhitana abantu umunani.

Dr Rwagasore yavuze ati: “Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari indwara yandura cyane, binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu waba ufite ubwo burwayi[…] Iyi ndwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana cyangwa se mu gusuhuzanya  n’uyirwaye.”

Mu bimenyetso biranga urwaye iyi ndwara harimo kugira ibiheri ku mubiri, ibiheri bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru, kugira umuriro, kubabara umutwe no kuribwa mu ngingo.

Abanyarwanda bakaba basabwa kugira isuku ku mubiri by’umwihariko bagakaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune kandi bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’uwagaragayeho ibmenyetso by’iyi ndwara twavuze haruguru.

Muri Kamena 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko ibipimo byo muri za laboratwari bigaragaza ko abantu bagenda bandura iyi ndwara ari benshi hirya no hino ku Isi. OMS kandi ivuga ko urukingo rwifashishijwe muri gahunda yo kurandura indwara yitwa ‘smallpox’ byagaragaye ko rushobora gufasha mu guhangana na ‘monkeypox.’

iriba.news@gmail.com

Related posts

Kureka isukari ni byiza ku buzima, ariko hari ingaruka bishobora gutera

EDITORIAL

Ubushyuhe bukabije bushobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye

EDITORIAL

Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango ni byiza cyangwa ni bibi?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar