Image default
Abantu

Gicumbi: Haravugwa abagabo basambanya abasigajwe inyuma n’amateka babashakamo“Umuti”-Video

Bamwe mu bagore basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko hari abagabo badahuje amateka babasambanya babashakamo ‘umuti’ iyo babateye inda bihakana abana bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Bukamba, mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba.

Nyirandimubanzi w’imyaka 37 avuga ko yabyaranye n’umugabo abana babiri akaba yarihakanye abana. Yaravuze ati: Uwo mugabo wo mu ‘baturage’ bwa mbere yansambanyije ku ngufu ambwira ngo dutera ishaba ngo kudusambanya birimo umuti nuko antera inda. Nagiye kumubwira ko ntwite aravuga ngo sinzagire uwo mbibwira azamfasha, ariko ntiyigeze amfasha. Inda ya kabiri yayinteye nagiye kumureba ngo ampe amafaranga yo kuvuza umwana arongera aransambanya.”

Yakomeje ati : “Nagiye kumubwira ko ntwite aravuga ngo sinzabivuge hatazagira abamenya ko yasambanye n’umutwa. Ubu abana banjye bose nta hantu banditse mu irangamimerere kubera ko se atabemera. Byangizeho ingaruka zikomeye mu marangamutima kuko numva naranze abagabo bose, abana nabo byabagizeho ingaruka kuko ntaho banditse kandi nta se bazi.”

Abana benshi bo muri uyu mudugudu bagiye bavuka ku ‘Baturage’

Umubyeyi witwa Kabayo Marie Goretti, avuga ko bamwe mu bagore n’abakobwa bafite abana batanditse mu irangamimerere baba barabyaranye n’abatari abo mu Mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka.

Yaravuze ati: “Abenshi rero baba barabyaranye n’abaturage batari abatwa twebwe abasigajwe inyuma n’amateka[…]Umuturage akamwanga ntiyongere no kumuvugisha na wa mwana bikarangira atabaye uwe. Niyo wamurega ntiwabona uko umutsinda kuko nta kamentetso simusiga muba mufitanye.”

Yarakomeje ati “Hari n’ababasambanya bavuga ko babavura imigongo[…]abana benshi bari muri uyu mudugudu abenshi bagiye bavuka ku baturage.”

Ntezirizaza Edouard nawe atuye mu mudugudu wa Bukamba, yemeza ko hari ababyarana n’abagore basigajwe inyuma n’amateka bakihakana abana. Ati: “Ibyo ngibyo bijya bibaho cyane kuko arareba akavuga ati ese ubu nzatunga umutwa kandi ndi umuturage?.”

Bamwe bagira imyaka 20 batarandikwa mu irangamimerere

Nk’uko abo twaganiriye babivuga, ngo hari abana bavuka bakarinda bagira imyaka 20 batarandikwa mu bitabo by’irangamimerere kubera ko ba Se baba barabihakanye cyangwa se abagore bakaba barabyaranye n’abo bafitanye isano.

Kabayo yabivuzeho ati: “Ikindi kibazo cy’ihohoterwa abagore bahura nacyo giterwa n’uko tuba mu mazu ducucikiranye ku buryo usanga nk’umuryango w’abantu 20 uba mu nzu imwe, abahungu b’abasore bakararana n’abakobwa b’inkumi. Ibi rero bituma usanga abafitanye isano babyarana abana. Abo bana umuntu ayoberwa uko abandikisha mu irangamimerere.”

Mukandemezo Liliane, umuyobozi w’Umuryango AIMPO ushinzwe kwita ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, avuga ko ibibazo bitandukanye Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Bukamba bafite biterwa n’imyumvire.

Ati: “Icyo tubafasha ni uguhindura imyumvire, tukanabasobanurira uburenganzira bwabo kuko usanga abenshi bahohoterwa bakicecekera, akabyarana n’umugabo bikarangira bityo akumva ko atagomba guharanira uburenganzira bwe cyangwa ubw’umwana. Iyo rero tumenye ibyo bibazo bijyanye n’ihohoterwa tubafasha kubikorera ubuvugizi mu buyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngondore, Uwizeyimana Chantal, avuga ko ibi bibazo iyo babimenye barabikurikirana.

Yaravuze ati: “Iyo tubabonye turabigisha[…] ahubwo abo ngabo bababwiye ni babandi bataje mu nama. Ariko ubu ngubu ubwo tubimenye turabikurikirana tumenye abatarandikwa mu irangamimerere.”

Yakomeje avuga no ku babyarana n’abo bafitanye isano. Ati: “Si ukuvuga ngo ni mushiki na musaza babyaranye, ahubwo ni kuriya batuye ahantu hamwe, umwe ava muri uru rugo akajya gushaka muri ruriya rugo wenda wajya gukurikirana igisekuru, ugasanga hari aho bahuriye.”

Icyo MINALOC ibivugaho

Havugimana Joseph Curio, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yabwiye IRIBA NEWS ko Kwandikisha umwana mu irangamimerere ni uburenganzira bw’ibanze bw’umwana bugomba kubahirizwa n’ababyeyi be.

Yaravuze ati: “Ubu turi mu cyumweru cy’irangamimerere aho serivise ziba zegerejwe abaturage kandi n’abacikanwe barakomorerwa, turashishikariza abo babyeyi batandikishije abo bana gufatirana iki cyumweru cy’irangamimerere kugira ngo baze babandikishe nta kiguzi. Ikindi ariko ubusanzwe itegeko ryemera ko umwana yandikwa ku mubyeyi umwe, icyakora bakeneye gukurikirana uburenganzira bw’abana babo bakwegera ubuyobozi bubegereye bukabafasha.”

Yakomeje avuga ko bazakorana n’ubuyobozi bw’akarere bukazajya kumva ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka no kubikemura aho bishoboka, aho bisaba kujya mu nkiko nabwo babagire inama y’uko byakorwa.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Huye: Hari abaturage baremerewe no gusorera ubutaka butari ubwabo

EDITORIAL

Gasabo: Umugore utaramenyekana yataye abana b’ibitambambuga arigendera

Emma-marie

Nyanza: Abagore bababazwa nuko nta jambo bagira mu kugena inkwano

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar