Image default
Ubutabera

Bamwe mu bahoze ari abayobozi ba SONARWA barafunze

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi y’u Rwanda (SONARWA General Insurance) Rees Kinyangi Lulu, hamwe n’uwari umucungamutungo wa Hotel Nobilis Aisha Uwamahoro, bari mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 2 Ukwakira 2024, aho bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aba bombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Hotel Nobilis nayo ikaba ari umwe mu mitungo ya SONARWA.

Kugeza ubu dosiye yabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts

Inkiko za rubanda ziburanisha abakekwaho jenoside zikora zite(Cours d’Assises)

EDITORIAL

Abaregwa mu rubanza “Phocas Ndayizera” bamaganye igifungo cya burundu

Emma-marie

Norvege: Ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu maboko y’ubutabera

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar