Image default
Imyidagaduro

Umwaka utaha John Legend azataramira mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare mu Njyana ya R&B, John Legend, azataramira i Kigali mu Gitaramo cya Move Afrika giteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2025.

John Legend watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi ku Isi ndetse yagiye ashyiraho uduhigo dutandukanye.

Uyu muhanzi w’imyaka 45 afite ibihembo byubashywe mu muziki birimo “Grammy na Academy Award”, yegukanye abikesha albums ze zakunzwe zirimo “Get Lifted” na “Love in the Future.”

10 Things You Didn't Know About John Legend | NBC Insider

John Roger Stephens yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucuranga piano.

Igitaramo cya “Move Afrika” gitegurwa binyuze mu mushinga ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’, utegurwa n’Umuryango Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo cy’Inararibonye mu guhanga udushya, pgLang cyashinzwe n’Umuraperi Kendrick Lamar.

Ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyabereye mu Rwanda ku wa 6 Ukuboza 2023, icyo gihe cyatumiwemo Kendrick Lamar.

Mu mwaka utaha biteganyijwe ko iki gitaramo kizaririmbwamo na John Legend. Akaba ari ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Inkweto za Kanye West zatejwe cyamunara asaga miliyari y’u Rwanda

EDITORIAL

Canada:Safi Madiba yemeje ko yatandukanye n’umugore we Judith

Emma-marie

Umuhanzi Y Chris yasohoye indirimbo ihamagarira abantu kugaruka ku Mana

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar