Image default
Mu mahanga

Tanzania:Umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema muri Tanzania, Amani Golugwa yatawe muri yombi, ubwo yari agiye kwitabira inama yo mu rwego rwa politiki mu gihugu cy’u Bubiligi.

Inkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters iravuga ko Ishyaka rye rya Chadema ryavuze ko yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere i Dar es Salaam, ashaka kurira indege ngo imujyanye i Buruseli mu Bubiligi ahagombaga kubera iyo nama.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Polisi ya Tanzania yemeje ko koko yamutaye muri yombi ariko isobanira ko impamvu yafashwe ariko ngo asanganywe imigirire yo kuva no kugaruka mu gihugu atubahirije amategeko.

Golugwa yagombaga guhagararira ishyaka rye rya Chadema mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’amashyaka avuga ko aharanira demokarasi (International Democracy Union – IDU), ishyaka CHADEMA ribarizwamo hamwe n’ishyaka ry’Abakonsevateri bo mu Bwongereza n’Abarepubulikani bo muri USA.

Related posts

U Burusiya bwatangaje intsinzi mu matora ya kamarampaka ‘ya baringa’ mu turere bwigaruriye

EDITORIAL

Indege ya Muammar Khadafi yari imaze imyaka 10 ikora iki mu Bufaransa ?

EDITORIAL

Umwami Mswati yabunze “yahunze”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar