Image default
Mu mahanga

U Bwongereza bufite gahunda yo kohereza ahandi abasaba ubuhungiro

Leta y’Ubwongereza irateganya gushyiraho amategeko yo kohereza abasaba ubuhingiro ahandi ibyabo bikigwaho ari ho bari mu gihe igiye kuganira na Denmark ku gusangira ikigo bashyirwamo muri Africa, nk’uko ikinyamakuru The Times kibivuga.

Iki kinyamakuru kivuga ko umushinga w’itegeko rishya ku bwenegihugu n’imipaka uzaba ku nshuro ya mbere uteganya gushinga mu mahanga ikigo gishyirwamo kikaniga ku basaba ubuhingiro mu Bwongereza.

Umugambi nk’uyu wa leta ya Denmark yavuzwe ko iri gukorana na leta y’u Rwanda wamaganywe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi gishize, leta y’u Rwanda yavuze ko yagiranye na Denmark amasezerano abiri arimo areba “ubuhungiro n’ukwimuka kw’abantu”.

Itsinda ry’abimukira bari mu bwato butoya bagezweho n’abashinzwe imipaka mu Bwongereza

Itsinda ry’abimukira bari mu bwato butoya bagezweho n’abashinzwe imipaka mu BwongerezaItsinda ry’abimukira bari mu bwato butoya bagezweho n’abashinzwe imipaka mu Bwongereza

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ryavuze ko “kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye muri Denmark no kwiga ku busabe bwabo ngo bajye muri Denmark bitari muri ayo masezerano”.

The Times ivuga ko intumwa za Danmark n’Ubwongereza zahuye zikaganira ku buryo Denmark muri uku kwezi, yabashije gushyiraho ayo mategeko, n’uburyo bushoboka bwo gusangira ikigo cy’abasaba ubuhungiro mu mahanga.

Leta y’Ubwongereza yo ivuga ko gahunda y’ayo ku bimukira ari ukuzakira abantu mu buryo burimo umutekano kandi bwubahirije amategeko.

Ubwongereza bwaba bugiye kujya mu mugambi nk’uwo mu gihe muri uyu mwaka abantu barenga 5,300 binjiye muri iki gihugu bambutse The Channel/La Manche mu twato dutoya, nk’uko The Times ibivuga.

Mu kwezi gushize, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark yatangaje ko iri mu biganiro n’u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk’uko byavuzwe na TV2, ikinyamakuru cya leta ya Denmark.

Umuryango wa Amnesty International ishami ry’Iburayi wavuze ko “igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

SRC:BBC

Related posts

Minisitiri yabwiwe ko uko yambaye birimo gutera “urusaku mu ntekerezo” ku bagabo

Emma-Marie

Denise Nkurunziza yavuze imyato umugabo we ku munsi wo kumwibuka

Emma-Marie

Imodoka nyinshi z’intambara z’Uburusiya zerekeje i Kyiv

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar