Mu rubanza rwa gatanya hagati y’umuhanzi Akon n’umugore Tomeka Thiam, uyu mugore yatunguwe no gusanga imitungo myinshi y’umugabo we itamwanditseho, ahubwo yanditse kuri nyirabukwe.
Umuririmbyi w’icyamamare ku isi, Akon, ari mu bihe bitamworoheye nyuma y’uko umugore we Tomeka Thiam yanditse urwandiko rusaba gatanya nyuma y’imyaka irenga 29 babana nk’umugabo n’umugore.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa People Magazine ku wa 12 Nzeri 2025, Tomeka yashyikirije urukiko dosiye isaba gutandukana ku mpamvu zagaragajwe nka “irreconcilable differences” bivuga ko hari amakimbirane adashobora gukemuka hagati yabo bombi.
Uko ubuzima bwabo bw’urugo bwari bumeze
Amazina nyakuri ya Akon ni Aliaune Badara Thiam, yashakanye na Tomeka mu mwaka wa 1996, maze babana imyaka hafi 29. Bombi bafitanye umukobwa umwe witwa Journey, ufite imyaka 17.
Mu gihe cyose babanye, Tomeka ntiyakunze kwigaragaza cyane mu itangazamakuru, ariko yakunze kugaragazwa nk’umugore wicisha bugufi kandi ushyigikira umugabo we mu bikorwa by’ubuhanzi n’imishinga y’iterambere, harimo n’umushinga wa “Akon City” muri Sénégal.
Ibyo Tomeka asaba mu rubanza
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Tomeka asaba ibi bikurikira:
- Uburenganzira bwo kurera no kuba hafi y’umwana mu buzima bwa buri munsi (physical custody), ariko Akon akemererwe gusura umwana igihe cyose byumvikanyweho.
- Ko bombi bazajya bafata ibyemezo by’ingenzi ku buzima bw’umwana mu buryo bungana (joint legal custody).
- Ko Akon azajya atanga inkunga y’umugore (spousal support) kuko bashakanye igihe kirekire kandi bagafatanya mu iterambere ry’umuryango.
Hari amakuru avuga ko Tomeka yasabye indishyi z’akabakaba zingana na miliyoni 100 z’amadolari kubera uruhare yagize mu kubaka ibikorwa bya Akon n’inyungu yabonyemo mu gihe bari babana.
Amakuru yandi avuga ko Akon ashobora kuba yarashyize bimwe mu bikorwa bye mu mazina y’abandi bagize umuryango we, kugira ngo atagira umutungo mwinshi ubarwa nk’uwe mu manza, ariko ayo makuru nayo ntabwo yemejwe n’inzego z’ubutabera.
Akon ntiyigeze abyemeza cyangwa ngo abihakane
Kugeza ubu, Akon ubwe ntarayagira icyo avuga ku mugaragaro ku by’iyi gatanya. Ku mbuga nkoranyambaga ze, akomeje gushyira hanze ibikorwa by’ubuhanzi n’imishinga y’ubukungu afite muri Afurika.
Abafana be benshi bamugaragariza ko bamushyigikiye, bavuga ko “n’ubwo urukundo rushobora guhinduka, icyubahiro hagati y’abashakanye kigomba kugumaho.”
Gatanya ya Akon n’umugore we ni imwe mu zikomeye ziri kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri uyu mwaka wa 2025, ikongera gutuma abantu bibaza ku buzima bwo mu rukundo rw’abahanzi bakomeye, aho inshingano, amafaranga n’iterambere riba rimwe na rimwe bigaragara nk’ibigerageza urukundo rwabo.
Kugeza ubu, urubanza rwa Akon na Tomeka ruracyari mu ntangiriro, kandi ibizavamo bizamenyekana mu minsi iri imbere, igihe urukiko ruzaba rumaze gufata umwanzuro ku mitungo, uburenganzira ku mwana, n’ibindi birebana n’itandukana ryabo.