Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu mezi atatu ashize, kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025 kugeza muri Mutarama 2026, abantu 51 bapfuye bazize ibiza bitandukanye, aho 35 muri bo bishwe n’inkuba. MINEMA irasaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibi byago.
Mu mexzi atatu ashize, igihugu cyibasiwe n’imvura nyinshi irimo inkuba mu bice byinshi, bitwara ubuzima bw’abantu, abandi bakazira ibindi biza birimo kugwirwa n’inzu, inkangu, gutwarwa n’imigezi n’ibindi.
MINEMA igaragaza ko muri rusange ibiza byahitanye abantu 51, hakomereka 87, inzu 2 zirarasenyuka mu gihe izindi 457 zangiritse. Imirima iri ku buso bwa hegitari 359.4 yarangiritse, hegitari 31 z’amashyamba zirangirika, hapfa inka 24 ndetse n’andi matungo 22.
Hangiritse kandi ibyumba by’amashuri 29, umuhanda munini umwe, inyubako z’ibiro 4, ikiraro kimwe, ibigo nderabuzima 2 n’insengero 3.
Inkuba zagize uruhare runini muri ibi byangiritse, kuko uretse abantu 35 zahitanye, zakomerekeje abandi 58, zangiza inzu 11, zica inka 23 muri 24 zazize ibiza, zihitana andi matungo 6 ndetse zisenya amapoto 2 y’amashanyarazi.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko inkuba zahitanye abantu mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali, bagaragaza ko ari ibyago bishobora kuba aho ari ho hose, bityo abaturage bagasabwa gukomeza kwitwararika.
![]()
Mu bantu 35 bishwe n’inkuba, 11 ni abo mu Karere ka Ngoma, 3 muri Gakenke, 2 muri Rusizi, 2 muri Nyamagabe. Mu turere twa Kirehe, Muhanga, Musanze, Ngororero, Nyamasheke, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo, Rutsiro, Burera, Rwamagana, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Karongi na Kayonza hagiye hapfa umuntu umwe umwe.
Mu biherutse kuba, mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, inkuba yakubise abaturage 18, icyenda muri bo bahita bitaba Imana. Abo baturage bari bavuye guhinga mu kibaya cy’Akagera, bageze ahitwa Mbuye imvura irimo inkuba iragwa, bajya kugama mu kazu k’imboni z’umutekano, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Inama zo kwirinda gukubitwa n’inkuba
MINEMA igira inama abaturage yo kwirinda gukubitwa n’inkuba, cyane cyane mu gihe hagwa imvura irimo inkuba, aho basabwa:
Kwihutira kugama mu nzu iri hafi no kuva mu mazi byihuse.
Kwirinda kugama munsi y’ibiti.
Kudakoresha telefone mu gihe hagwa imvura irimo inkuba, n’iyo waba uri mu nzu.
Kutaguma hanze cyangwa gukora imirimo irimo amazi muri iyo mvura.
Gukura ku muriro (comokora) ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.
Abari mu modoka basabwa gufunga ibirahure byose, mu gihe abari mu nzu bagirwa inama yo kwirinda gukorakora ku madirishya ariho ibyuma bya giriyaje no ku bindi byuma by’amashanyarazi mu gihe hagwa imvura irimo inkuba.
Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe igwa muri uku kwezi. Iyi mvura iziyongera cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali ndetse no mu bice bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
@KT