Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika cya 2025 (AFCON 2025), itsinze Maroc igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wakinwe iminota 120.

Uyu mukino wabereye kuri Complexe Sportif Prince Moulay Abdellah mu mujyi wa Rabat, ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026. Perezida Kagame yari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino, ari kumwe na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo.
Mu bandi banyacyubahiro bari bahari harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, ndetse na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe.

Abinyujije ku butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati:
“Mwishyuke Ntare za Teranga ku ntsinzi ya AFCON mwari mukwiriye. Ni intambwe iteye ishema, igaragaza kudacogora, ubumwe n’ubudakemwa. Ndashimira kandi Maroc yakinnye neza cyane muri iri rushanwa ryateguwe mu buryo buhanitse, ndetse mbashimira n’urugwiro batwakiranye.”
Uko umukino wagenze
Ikipe ya Sénégal yatangiye umukino ifite imbaraga, ibona amakorneri abiri akurikirana ariko inanirwa kuyabyaza umusaruro. Mu minota 30 ya mbere, umukino wakinirwaga cyane mu kibuga hagati, nta kipe igaragaje amahirwe afatika yo gutsinda.
Ku munota wa 35, Iliman Ndiaye wa Sénégal yahushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yo gutera ishoti ari wenyine imbere y’izamu, ariko umunyezamu wa Maroc, Yassine Bono, arawukoraho awushyira muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, Maroc yongeye mu kibuga ifite imbaraga nyinshi, itangira gusatira cyane. Ku munota wa 58, rutahizamu Ayoub El Kaabi yahushije igitego cyabazwe ubwo yari asigaranye n’umunyezamu. Abdessamad Ezzalzouli na we yagize amahirwe ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 77, umutoza wa Sénégal yakoze impinduka, ashyiramo Abdoulaye Seck, Ismaila Sarr, Chérif Ndiaye na Ibrahim Mbaye, akuramo Antoine Mendy, Lamine Camara, Nicolas Jackson na Iliman Ndiaye.
Ku munota wa 89, Ibrahim Mbaye yateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, ariko Yassine Bono aririnda. Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota umunani y’inyongera.
Mu minota y’inyongera (90+7), El Hadji Malick Diouf yakoreye ikosa Brahim Díaz mu rubuga rw’amahina. Umusifuzi abifashijwemo na VAR yemeje ko ari penaliti, icyemezo cyateje impaka nyinshi. Abakinnyi ba Sénégal babanje gusohoka mu kibuga, ariko nyuma bagarurwa n’ubwumvikane bwabayeho burimo uruhare rwa Sadio Mané n’umunyabigwi El Hadji Diouf.

Penaliti yatewe na Brahim Díaz yahagaritswe n’umunyezamu wa Sénégal, Édouard Mendy.
Iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe anganya 0-0, hitabazwa iminota 30 y’inyongera.
Igitego cy’intsinzi
Ku munota wa 94, Sadio Mané yazamukanye umupira awuha Pape Gueye, wateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, Yassine Bono ananirwa kurikuramo, umupira ujya mu izamu. Icyo gitego ni cyo cyahesheje Sénégal intsinzi.
Maroc yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura mu minota yasigaye, ariko biranga. Sénégal itsinze 1-0, yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yegukanye mu 2021 itsinze Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0.
Ibihembo byihariye
Sadio Mané: Umukinnyi mwiza w’irushanwa
Yassine Bono (Maroc): Umunyezamu mwiza
Brahim Díaz (Maroc): Uwatwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi (5 mu mikino 7)
Igikombe cya Afurika gitaha kizakinwa mu 2027, kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba, mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 50.