Image default
Politike

Perezida Kagame yavuze ko umushyikirano udakwiye kuba umugenzo

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro n’inama bihuza Abanyarwanda, zirimo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, zigomba gutanga umusaruro ugaragara aho kuba umugenzo wo gusubiramo ibibazo buri mwaka ntihagire igihinduka. Yabivuze ku wa Gatanu, asoza Umushyikirano ku nshuro ya 20 wabereye muri Kigali Convention Centre tariki 5–6 Gashyantare 2026.

Image

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yibukije ko ibiganiro nk’ibi bitakwiye guhora bisubirwamo ahubwo bikavamo ibisubizo bifatika. Ati: “Ndagira ngo nsabe kandi nibutse ko ibiganiro nk’ibi… bitaba ibyo guhora dusubiramo gusa… tukajya tuza tukavuga ibibazo, tugatanga ibisubizo… ariko umwaka washira twagaruka tugasanga ni nka kwa kundi.”

Yavuze ko byinshi byari kuba byarakemuwe iyo habaho guhindura imikorere no gukora ibyo abantu bazi. Ati: “Byinshi byari kuba byarakosowe kandi ntacyo byaba bimaze iyo abantu badindira mu mikorere no ku bintu bazi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda bafite ubushobozi, ariko hari ikintu kibangamira ubudasa bwabwo ku buryo budatanga umusaruro. Ati: “Abantu benshi muri hano murashoboye ariko hari ikintu kiza kikabavanamo ubwo bushobozi umuntu akabura irengero ryabwo.”

Yagarutse ku kuba politiki na yo ishingira ku muco, ashimangira ko ubumenyi n’ubushobozi bidahagije iyo bitajyana n’intambwe igaragara mu bikorwa. Ati: “Iyo umuntu yifitemo umuco, ubumenyi… ariko ntihagire ikimuvamo kigaragara ngo avuge ngo ejo yari aha, ageze aha… haba hari ikibazo.”

Image

Yasabye Abanyarwanda gushyira imbaraga mu bikorwa, kugerageza kubana neza n’abandi aho bishoboka, ariko aho bidashoboka bagakora ibyo bashoboye imbere mu gihugu. Ati:Dukore ibishobotse… dushake uko tubana n’abandi… nibyanga izo mbaraga tuzigarure iwacu dukore… Ibi rero ntabwo bikwiye kuba amagambo, ibivugirwa hano bikwiriye kuvamo ibikorwa bigaragara.”

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Umushyikirano, abasaba ko imyanzuro yafatiwemo ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Related posts

Guverineri Habitegeko mu ruzinduko ‘rw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke

EDITORIAL

Impinduka mu Gisirikare cy’u Rwanda

EDITORIAL

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar