Image default
Amakuru

Abatwara abagenzi Kigali–Musanze–Rubavu bafite impungenge ku igerageza rishya rya RURA

Bamwe mu bashoramari bafite ibigo bitwara abagenzi bakorera ku muhanda Kigali–Musanze–Rubavu bagaragaje ko bafite impungenge ku igerageza rigiye gutangizwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rigamije guhuza imikorere y’ibigo bitwara abagenzi, mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu modoka rusange.

Izi mpungenge zagaragajwe tariki 16 Gashyantare 2026, mu nama yabereye ku cyicaro cya RURA, yahuje abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi bikorera ku Murongo w’Amajyaruguru-Uburengerazuba (North-West Corridor). Insanganyamatsiko y’iyo nama yari igira iti: “Guteza imbere itangwa rya serivisi za Public Transport (PT) ku murongo w’Amajyaruguru-Uburengerazuba binyuze mu guhuza imikorere (Joint Coordination) no gukurikirana (Monitoring).”

RURA yasobanuye ko igerageza ry’ubu buryo bwiswe “Joint Fleet Transport System” rizabanza gukorerwa ku muhanda Kigali–Musanze–Rubavu, aho ibigo 13 bitwara abagenzi kuri uwo murongo bizasabwa gukorera hamwe, birimo no gukorera muri office imwe, kugira ngo hagire gahunda imwe y’imikorere n’igenamigambi ry’ingendo.

Ibigo bimwe byagaragaje impungenge

Ku ikubitiro, ibigo birimo RITCO Ltd, Different Express na Virunga Express byagaragaje ko hakiri ibibazo bikwiye kubanza gusuzumwa mbere y’uko iryo gerageza ritangira. Muri byo harimo:

  • Ibiciro by’ingendo (tariffs) bavuga ko bitagaragaza neza ikiguzi nyacyo cy’imikorere, kandi ngo byaherukaga kuvugururwa mu 2020;
  • Kumenya ingano y’imodoka buri kigo gifite (fleet size) n’uko izakora mu igenamigambi rishya;
  • Itandukaniro ry’imimerere y’imodoka (izishaje n’inshya) n’ingaruka zabyo ku izina rya serivisi;
  • Ubwiyongere bw’ibigo bikorera kuri uwo murongo, bavuga ko bushobora kuzana ipiganwa ridasobanutse rikagira ingaruka ku ishoramari rihari;
  • Impungenge ku bijyanye n’igurisha (sales), amafaranga yo gukoresha buri munsi (working capital) n’uko kwishyura ibiciro bihoraho (fixed costs) byakorwa;
  • Gushyiraho uburyo bwo kugabanya imodoka ku rugero (proportional allocation) bavuga ko bushobora gutuma hari imodoka ziguma ziparitse cyangwa zigakoreshwa nabi;
  • Impungenge ku kuba serivisi nka EcoFleet zishobora kuzanwa kuri uwo murongo mu gihe gahunda yaba igaragara ko yagenze neza.

Umwe mu bayobozi b’ibi bigo, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IRIBA NEWS ko uburyo bwo gusabwa gukorera muri office imwe bushobora guteza imbogamizi ku mikorere isanzwe n’abakiriya babo. Yagize ati: “Gushyirwa mu cyicaro kimwe bishobora guhindura uko twakoraga, bikagira ingaruka ku bakiriya n’imikorere muri rusange.”

Undi muyobozi na we yavuze ko ibigo byabo byakoze ishoramari rinini ku murongo Kigali–Musanze–Rubavu, bityo bikaba bibona hakwiye kubanza kumvikana ku buryo bw’imikorere n’uko inyungu n’igihombo byasaranganywa, kugira ngo hatagira uhabwa isoko ku ngufu mu buryo batumvikanaho.

Icyo RURA ivuga kuri gahunda

Ku ruhande rwa RURA, Umuyobozi Mukuru wayo, Rugigana Evariste, yabwiye IGIHE ko iri gerageza rigamije kunoza imikorere no kugabanya ibibazo byagaragaraga mu gutwara abagenzi, birimo kudakurikiza amasaha no gutinda ku nzira.

Ati: “Iyo urebye usanga tutakigira imodoka zikora nka Express, kandi nyamara inyinshi ziri hariya ni ibyo byangombwa zahawe. Ariko usanga zigenda zitinda mu nzira zitoragura abantu bigatuma iyo itatinze muri gare itinda cyane mu nzira.”

Rugigana yasobanuye ko bateganya uburyo bwo gucunga ingendo ku buryo imodoka zagenda zuzuye kandi gahunda y’amasaha ikubahirizwa, aho guhora habaho imodoka nyinshi zihaguruka zifite abagenzi bake.

Ati: “Nta kindi dushaka gukora uretse kugabanya igihombo no kunoza itangwa rya serivisi nziza ku muturage. Aho kugira ngo za modoka 13 zose zihaguruke nta n’imwe ifite umubare wuzuye w’abagenzi, kuki hatarebwa uburyo hagenda nkeya ariko zuzuye neza?”

Yakomeje avuga ko RURA yifuza ko ibigo ubwabyo byicara bikagena uko bizajya bisimburana mu buryo buboneye, RURA igafasha gutanga umurongo n’ubugenzuzi.

Ati: “Dushaka ko bo ubwabo babyiyubakira, twebwe tukabafasha kubiha umurongo kandi bizabafasha kunguka na bo ubwabo.”

RURA inagaragaza ko iyo gahunda ishobora no kugabanya ikibazo cy’imodoka nto z’abantu ku giti cyabo zajyaga zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ingendo zizajya zigendera ku gihe kandi zigakorwa ku murongo usobanutse.

Hashyizweho komite iziga ku mbogamizi

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, hashyizweho komite ihuriweho n’abahagarariye ibigo byose bikorera kuri uwo murongo, hamwe na RURA, Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu, kugira ngo isuzume imbogamizi zagaragajwe n’uko zacyemurwa.

Biteganyijwe ko iyo komite itanga raporo ku byagaragajwe, mbere y’uko habaho indi nama ku wa 23 Gashyantare 2026.

 

Related posts

Gatsibo: Hari ababyeyi bavuga ko guhana abasambanya abana bigenda biguru ntege

EDITORIAL

Nyamagabe: Perezida Kagame yasuye umukecuru w’imyaka isaga 100

EDITORIAL

RNP irasaba abanyamakuru kurwanya ibihuha bimakaza itangazamakuru ryizerwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar