Image default
Ubutabera

U Buholandi: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside

Urukiko rwo mu Buholandi rwakatiye igifungo cya burundu umugabo w’imyaka 66 ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Buholandi, nyuma yo kumuhamya uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo wagaragajwe mu rukiko ku izina rya Eugene Ntambara, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara, birimo kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Urukiko rw’i La Haye rwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside, Eugene Ntambara yari afite ijambo rikomeye mu gace ka Mbazi, mu majyepfo y’u Rwanda, aho yari afite ubuyobozi ku baturage bagera ku 1,000.

Abacamanza bavuze ko kubera umwanya yari afite mu baturage, yari azi neza ububasha n’ingaruka ibyemezo bye byashoboraga kugira.

Mu byaha urukiko rwamuhamije harimo gutegeka ko Abahutu bagenzura ko nta Mututsi washoboraga gutoroka ku kibuga bari bahungiyemo.

Abatutsi bari bateraniye muri ako gace bagabweho ibitero birimo guterwa amabuye, kuraswa no guterwa gerenade. Bamwe mu barokotse ibyo bitero bishwe nyuma bakubiswe inkoni ndetse n’amabuye.

U Rwanda rwari rwasabye ko Eugene Ntambara yoherezwa mu gihugu mu 2014 kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera. Icyakora, u Buholandi bwahisemo kumukoraho iperereza no kumuburanisha muri icyo gihugu, kuko yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Buholandi.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze iminsi 100, ihitana abantu barenga 800,000.

Related posts

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Ingabire victoire ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Dosiye ya wa mugore wakubise umugabo amuhora ko yanze gutaha yashyikirijwe Urukiko

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar