Image default
Abantu

Umunyarwandakazi yakoze porogaramu izajya ifasha gutahura abanduye COVID-19

Ishemaryayo Jeanne Bovine yakoze ikarita yise iCard (E-Rinde) igendanwa ishobora kugaragaza umwirondoro wa nyirayo mu gihe yinjiye ahantu hakoraniye imbaga nyamwinshi bigafasha mu gutahura uwanduye Covid-19 cyangwa uwahuye n’uwayanduye.

Nyuma yo kurangiza amasomo ajyanye na Siyansi muri kaminuza y ‘u Rwanda ishami rya KIST, Ishamaryayo Jeanne Bovine w’imyaka 27 y’amavuko, utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, yabyaje umusaruro ubumenyi yahawe, ahereye ku gishoro cya 25,000FRW yagendaga abika kuri ‘bourse’ ya Leta.

Aganira na Iribanews yagize ati “Naricaye ndatekereza ndavuga nyi nshingiye ku bumenyi nakuye mu ishuri ubu ntacyo nakora ngafasha Leta guhangana n’icyorezo cya Covid?[…] niko gukora i Card. Aho icyorezo cya Covid kigereye mu Rwanda, ubona ko mu nyubako zimwe na zimwe mbere yo kwinjira abantu basabwa kwandika umwirondoro wabo mu makayi, nabyo bikaba bishobora kubanduza kuko baba bahererekanya iyo kayi ndetse n’ikaramu. Iyo ufite iyi iCard (E-Rinde) si ngombwa ko wiyandikisha mu bitabo aho winjiye hose kwinjira, ahubwo uyitunga ku mashini gusa umwirondoro wawe ugahita ugaragara.”

Ishemaryayo Jeanne Bovine

Arakomeza ati “Kugirango abantu bumve iyo karita neza ni nka ziriya za ‘Tape and Go’ abantu bifashisha batega imodoka, ariko bitandukaniye kuri ‘software’ zikoresha. Icyo umuntu asabwa nukugura carte ikorana na porogaramu yacu, natwe icyo dusabwa nugukorana n’ibigo ndetse n’abantu batanga serivisi ahahurira abantu benshi ubundi tukahashyira imashini zacu zibika amakuru ku buryo igihe cyose akenewe n’urwego runaka ruyabona.”

Akomeza avuga ko mu gihe kirenga umwaka iyi porogaramu ye imaze ishyizwe ku isoko, yifashishwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize ati “Iyi karita ubu irakoreshwa ahantu hamwe na hamwe hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali nka hariya bita mu ‘Nkundamahoro’ hahurira abantu barenga ibihumbi 5000 ku munsi, ikoreshwa kandi mu nsengero zitandukanye nk’urw’Abangilikani ruherereye ku Giporoso i Remera no mu ri Paruwasi ya Busogo ndetse no muri Katedirari ya Musanze.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga we yawushyize mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, kandi ngo afitanye imikoranire na na Minisiteri y’Ubuzima.

Ikarita imwe ayigurisha 300Frw, akaba amaze kugurisha ikarita zisaga 5000, icyizere ko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2021, iri koranabuhanga rye rizaba rikoreshwa n’abarenga miliyoni mu Rwanda.

Emma-Marie Umurerwa

Related posts

”Spider-Man” yizihije isabukuru y’imyaka 60 yurira igorofa y’inzu 48

EDITORIAL

Twaganiriye na Jane Uwimana, Umwamikazi wa Karaoke mu Rwanda (Video)

EDITORIAL

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar