Ubutumwa Minisiteri y’Ibikorwa remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021.
Ubwo butumwa buragira buti “ Agace ka Base-Rukomo (51Km) kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare(73.3Km) kageze kuri 83%. Uyu muhanda uzihutisha ubuhahirane mu Karere, woroshye n’ingendo”.
Tariki 9 Ukuboza 2015, Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo. Icyo gihe mu kiganiro Minisiteri y’imali n’igenamigambi, Amb Gatete Claver yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko uyu muhanda uzaba uhuza intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, aya mafaranga ari yo yaburaga ngo utangire ukorwe.
Ubwo imirimo yo kuwubaka yatangiraga muri Werurwe 2019, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko uzuzura utwaye miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iriba.news@gmail.com