Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yatowe n’abagore ndetse n’abagabo basaga 2000 nk’umugabo ufite igikundiro kurusha abandi mu Burusiya.
Uyu mugabo w’imyaka 68 y’amavuko niwe wahize abandi mu matora yakoreshejwe n’urubuga rwitwa ‘Moscow times‘ guhera tariki 22 Werurwe kugeza tariki 2 Mata 2021.

Abitabiriye aya matora yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga basabwaga kuvuga umugabo ufite igikundiro kandi ukurura abagore mu Burusiya.
Abagabo ndetse n’abagore bitabiriye aya matora baturuka mu mijyi 300 yo mu Burusiya, abagera kuri 77,92% bahundagaje amajwi kuri Poutine.

Abakinnyi b’amafilime, abakinnyi b’imikino ngororamubiri, abanyapolitike hamwe n’abandi bagabo b’ibyamamare mu Burusiya bose nta numwe wabashije guca kuri Poutine mu kugira igikundiro no gukurura abagore.
Mu myaka ishize nibwo abagore bo mu bice bitandukanye by’u Burusiya batangiye gutangarira ubwiza bwa Pautine, nyuma yo kwifotoza atambaye igice cyo hejuru, ubwo yari mu biruhuko. Amwe muri ayo mafoto yamugaragaazaga yicaye ku ngamiya yambaye ipantaro, hejuru nta kintu yambaye.
Iriba.news@gmail.com