Image default
Mu mahanga

DR Congo: Inzara iraca ibintu

Amashami abiri y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n’aya makuba.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n’irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa.

Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

BBC  dukesha iyi nkuru yatangaje ko aya mashami ya ONU yombi avuga ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry’amahanga.

Umutekano mucye ni impamvu y’ingenzi itera ibura ry’ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu icumi ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu.

Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye.

Aya mashami ya ONU avuga ko icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy’ibura ry’ibirirwa.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Hinda Déby Itno, umugore wari inkundwakazi kuri nyakwigendera Idriss Déby

EDITORIAL

Uganda yatangaje igihe ingabo zayo zizavira muri Congo-Kinshasa

EDITORIAL

Facebook na Twitter zakumiriye konti za Trump kubera amakuru ‘kabutindi’ ajyanye na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar