Ibikubiye muri iyi nkuru twabikuye mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwana Jenoside ‘CNLG’ kitwa “ Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.
“Kuva muri 1990, igihe Leta ya Habyarimana yicaga Abatutsi muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi, abantu ntibari bemerewe kuhagera keretse abakozi ba Perefegitura, abasirikari n’abakozi bo mu nzego z’umutekano bakoraga ubwo bwicanyi.
Abanyamakuru nabo babujijwe kugera ahaberaga ubwicanyi, keretse banyamakuru ba Radiyo Rwanda n’ab’ikinyamakuru Kangura. Ibi birasobanura impamvu ubwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana bwatinze kumenyekana.
Mu kiganiro cyahise kuri Radio Rwanda, tariki ya 12/3/1991, abategetsi ba Perefegitura ya Ruhengeri ari nabo bakoraga ubwo bwicanyi bavuze ko nta mvururu z’amoko zari muri iyo Perefegitura. Umuyobozi w’amashuri abanza muri iyo Perefegitura yavuze ko abarimu be bose bari mu kazi, ko nta n’umwe ubura.
Nyamara, abarimu b’Abatutsi bose barafunzwe biswe bya nyirarureshwa ka ari ibyitso, nyuma baricwa. Kubera ko ikinyoma cyari kimaze kumenyekana, abari ku isonga y’ubwicanyi, bemeye ko hari Abatutsi bapfuye, babeshya ko bapfuye barwanira Inkotanyi, abandi ngo bajyanye nazo.
Iki kinyoma nicyo Habyarimana nawe yakomeje kubwira amahanga, nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye.
Nta perereza ryigeze rikorwa kuko Perefe wa Perefegitura Ruhengeri, Nzabagerageza Charles yatumije inama y’umutekano ya Perefegitura, avuga ko nta perereza rigomba gukorwa, ko nta mpamvu yo “kuzikura ibintu byibagiranye, bishobora gushoza imvururu mu baturage”.
Inzego z’iperereza z’u Rwanda zategetse guha urubyiruko rw’Abahutu intwaro n’imyitozo ya gisilikare
Ku itariki 18 Werurwe 1991, umuyobozi w’ibiro by’iperereza muri Perefegitura ya Ruhengeri, Munyangoga Eugène, yanditse raporo ikubiyemo igitekerezo cyo guha intwaro abaturage bo muri iyo Perefegitura ayoherereza umuyobozi mukuru we I Kigali.
Muri iyo raporo, Munyangoga avuga ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 25 rufite imbaraga n’ibigango, ngo rwagombye guhabwa imyitozo ya gisirikare hifashishijwe abategetsi bo mu nzego z’ibanze: burugumesitiri, konseye na ba resiponsabule ba selire.
Raporo ikomeza ivuga ko nyuma y’iyo myitozo, urwo rubyiruko rugomba kugaruka iwabo ku ivuko, rugahabwa intwaro, ariko rugakomeza kwambara imyenda isanzwe.
Munyangoga yatangaga umurongo ko icyo gikorwa gihera ku makomine yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ariyo Kinigi, Nkumba, Kidaho na Butaro ndetse akanavuga na Segiteri zagombaga kwibandwaho muri ubu buryo:
Komini Kinigi: Nyarugina, Bisate, Kanyamiheto, Nyabisinde, Kabwende, Kagano na Gasiza;
– Komini Nkumba: Gatete, Musanzu, Rutambo;
– Komini Kidaho: Gitaraga, Burambi, Cyanika, Butenga na Kagogo;
– Komini Butaro: Rugendabase, Rutovu, Kandoyi, Butandi na Buhita.
Bwa mbere, Munyangoga yakoresheje ijambo “milice” kuri urwo rubyiruko avuga ko bizagira akamaro cyane mu kunganira ubutegetsi bwa Leta n’igisirikare ngo Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri Ruhengeri ariho hakwiye gutangirira icyo gikorwa, hanyuma baramuka babonye ko kigenda neza kigakwizwa mu yandi ma Perefegitura yose y`Urwanda, uhereye ku yegereye imipaka y’amajyaruguru n’iburasirazuba, ni ukuvuga Gisenyi, Byumba na Kibungo.
Iyo nyandiko isoza ivuga ko ba burugumesitiri bagomba gukangurirwa icyo gikorwa, bagafatanya n’abakuru b’ingabo kukinoza no kugishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Iyi gahunda yarafashe kuko Interahamwe n’impuzamugambi zari zihujwe no kwanga Abatutsi zashinzwe hose mu gihugu, zihabwa imyitozo ya gisilikare n’intwaro, bityo zifatanya n’abasilikare n’abajandarume gutsemba Abatutsi hose mu gihugu kandi nta n’ikintu kinini bizasaba Leta kuko nta mushahara izabatangaho.
Yasabaga ko abo bantu bashingwa ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo bubakoreshe mu bikorwa zikeneye. Yongeyeho ko igikorwa nk’icyo ngo kizaca intege Inkotanyi ngo kuko zitwikira ijoro zije kwiba no kwica, ngo zikaba zitazongera kubitinyuka igihe zizaba zizi ko hari insoresore mu baturage zifite imbunda kandi zahawe imyitozo ya gisirikare.”
Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho ibindi bice bitandukanye bikubiye muri iki gitabo bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iriba news@gmail.