Abakobwa bo mu Turere dutandukanye bakuriwemo inda kuko bazitewe bakiri bato abandi bakaziterwa n’abo bafitanye isano bavuga bafite icyizere cyo kugera ku nzozi zabo.
Agahinda no kwiheba nibyo byarangaga aba bakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 17 y’amavuko nyuma yo gusambanywa ku ngufu bagaterwa inda kuko bumvaga ko inzozi zabo z’ejo hazaza zipfuye kubera ko bagiye kuba ababyeyi imburagihe.
Ejohazaza (izina twarihinduye) Utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo na Nzagerakure (izina twarihinduye) utuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange bemerewe gukurirwamo inda bibagarurira icyizere cyo kugera ku nzozi zabo.
“Nafashwe ku ngufu na marume”
Ejohazaza w’imyaka 16 yabwiye Iriba News ati “Mama yantumye kwa nyogokuru ngezeyo nsanga nta wundi muntu uhari nuko marume arambwira ngo nimusange mu cyumba ambwire mpageze ahita akinga urugi aransambanya. Nageze mu rugo hashize nk’ukwezi mbura imihango nuko mbibwira mama banjyana kwa muganga basanga ndatwite.”
“Kwa muganga inyamata banyohereza kuri Isange yo ku kacyiru banyitayeho nyuma bambaza niba nifuza kuzabyara cyangwa niba nshaka gukuramo inda. Iwacu basabye ko nkurirwamo inda kandi nanjye narabishakaga kuko numvaga nshaka gukomeza kwiga nkazagera ku nzozi zanjye zo kuzaba muganga[…]igihe cyarageze inda bayikuramo namaze nk’ukwezi mu rugo nyuma nsubira ku ishuri duhita dukora ikizami cya leta ndagitsinda ubu niga mu kabiri w’amashuri yisumbuye, marume nawe baramufunze”.
“Nibwiraga ko ibyanjye birangiye, ariko ubu mfite icyizere cyo kuzagera kure”
Nzagerakure watewe inda afite imyaka 17 y’amavuko yabwiye IRIBA icyo gihe yashatse kwiyahura.
Yagize ati “Nari mvuye ku ishuri nsanga umushumba wacu niwe wenyine uri mu rugo[…] ngiye muri douche nsanga yanyihishemo ahita akinga urugi aransambanya.
Umwe mu bana b’abakobwa twaganiriye wakuriwemo inda
Yarangije kunsambanya ahita acika nanubu twaramubuze. Nagize isoni zo kubibwira iwacu nyuma y’amezi abiri nibwo naje kumenya ko ntwite nuko iwacu banjyana kuri polisi no kwa muganga batwemerera kuyinkuriramo.”
Yakomeje ati “Nakuze mfite inzozi zo kuzatwara indege kandi mfite icyizere cyo kuzabigeraho kuko ndi umuhanga mu ishuri. Iyo batankuriramo iriya nda izo nzozi zanjye zari kuba zipfuye.”
Inama bagira urungano
Aba bakobwa bombi bagira inama bagenzi babo yo kujya babwira ababyeyi ikintu cyose kibabayeho kandi bakirinda gusambara cyangwa kugirana agakungu n’abasore/abagabo. Ikindi bagarukaho ni uko buri mwana wese w’umukobwa yagira intego mu buzima bwe kandi agahora aharanira kuzigeraho yirinda icyamukoma mu nkokora.
Ni ryari gukurirwamo inda byemewe?
Itegeko rijyanye no gukuramo inda ryavuguruwe mu 2018 mu ngingo yaryo ya ingingo ya 123 ivuga ko ‘Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo cyitabwaho.
Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye.
Ingingo ya 125 y’iri tegeko yo ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.
Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Imibare dukesha Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva iri tegeko ryajyaho, mu 2018 kugeza mu 2020 abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku 150,000 ni mu gihe mu myaka itandatu yari ishize abari barabyemerewe n’urukiko bari barindwi gusa.
Emma-Marie Umurerwa