Image default
Mu mahanga

Tanzania: Samia Suluhu Hassan yasabye abadepite kutamugereranya na Magufuli

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye abagize inteko ishingamategeko kureka impaka zo kumugereranya n’uwo yasimbuye John Magufuli.

Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n’uwo yasimbuye wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatatu aho kwibanda kuri gahunda ya leta.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu perezida washimagijwe nk’udafite ubwoba bwo kwerekeza igihugu mu cyerekezo gishya  yavuze ko we n’uwo yasimbuye ari “ikintu kimwe”.

Yavuze ko arimo kwibanda ku gukomeza umurimo Magufuli yatangiye. Yavuze ko biteye impungenge kubona “ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo mu nteko ishingamategeko”.

Mu ijambo yavugiye mu nama nkuru yo ku rwego rw’igihugu yateguwe n’abakuru b’amadini mu kwibuka uwari Perezida Magufuli no gusengera abategetsi bashya, Madamu Samia yagize ati:

“Twagakwiye kuba tujya impaka ku gutora ingengo z’imari za leta… Mureke dukore mu buryo inteko ishingamategeko ikwiye kuba ikora…”

Perezida Samia yavuze ko yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo kujya inama ku cyorezo cya coronavirus kandi ko yasabye abaturage ba Tanzania gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi.

Izo ngamba zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki neza ndetse no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Madamu Samia yabaye Perezida wa mbere wa Tanzania w’umugore nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Kuva yagera ku butegetsi, amaze gukora impinduka zigaragara, zirimo gushyiraho iryo tsinda ryihariye ryo kujya inama kuri Covid-19. Uwo yasimbuye yakerensaga ubukana bw’iyo virusi.

Perezida Samia yanemereye ibitangazamakuru bimwe byari byarahagaritswe kongera gukora.

Related posts

Vatican: Padiri wasambanyije umwana w’umuhungu yagejejwe imbere y’urukiko

Emma-marie

Magufuli: Bamwe bari mu gahinda, abandi bati ‘nta byiza azibukirwaho’

EDITORIAL

Igisasu cyaturikije Umusigiti gihitana abarenga 30

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar