Image default
Abantu

Wari uziko Umwamikazi Elizabeth II yizihiza isabukuru 2 mu mwaka?

Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza uyu munsi ni isabukuru ye y’imyaka 95, ariko yizihiza isabukuru kabiri mu mwaka.

Umwamikazi Elizabeth II agira iminsi ibiri y’isabukuru, uwa nyawo tariki 21 z’ukwa kane, kuko yavutse tariki 21/04/1926, n’umunsi w’ibirori by’igihugu by’isabukuru ye kuwa gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa gatandatu.

Kuki ibirori bitaba ku munsi nyawo?

BBC yatangaje ko umuco w’isabukuru kabiri mu mwaka ku bami cyangwa abamikazi b’Ubwongereza watangiye mu myaka irenga 250 ishize utangijwe n’Umwami George II mu 1748.

The Queen

Yari yaravutse mu kwezi kwa 11, ukwezi bizwi ko mu Bwongereza haba hari ikirere kibi.

Umwami George yashakaga ko haba ibirori bikomeye birimo na rubanda  ariko ukwa 11 si ibihe byiza byo kubikora.

Uwo mwami yategetse ko ibirori by’isabukuru ye ku rwego rw’igihugu bizabera rimwe n’akarasisi ka gisirikare mu mpeshyi, aho ikirere baba bizeye ko ari cyiza.

Kuva ubwo niho hatangiye umuco wo kwizihiza ku rwego rw’igihugu isabukuru y’Umwami cyangwa Umwamikazi w’Ubwongereza mu mpeshyi! Bitavanyeho n’isabukuru nyayo y’umunsi yavutseho.

Ni ibiki biranga isabukuru ye?

Umwamikazi Elizabeth ubusanzwe ku isabukuru ye aba ari kumwe n’umuryango we.

Ubusanzwe haba kurasa imizinga 41 mu busitani bwitwa Hyde Park, imizinga 21 mu busitani bwa Windsor Great Park n’imizinga 62 ku munara wa Tower of London. Ibyo byose uyu munsi byasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Umwamikazi Elizabeth II

Ibirori by’iwe mu rugo nabyo biraba bitoya kuko Umwamikazi n’abo mu muryango we bakiri mu kiriyo nyuma y’urupfu rw’umugabo we Igikomangoma Philip wapfuye afite imywaka 99.

Ibirori by’akarasisi ka gisirikare bizwi nka Trooping the Colour byo kwizihiza ku rwego rw’igihugu iyi sabukuru ubundi biba mu kwezi kwa gatandatu, uyu mwaka nabwo ntabwo bizaba.

Ku mwamukazi Elizabeth II, ni inshuro ya gatatu gusa mu bwami amazeho imyaka 67 ibi birori n’akarasisi bitabayeho.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Rubavu: Haravugwa Umugabo w’imyaka 62 waguye aho yari yararanye n’ihabara

EDITORIAL

Ngoma: Ucyekwaho kwigabiza ishyamba rya Leta agahingamo ibigori ari mu maboko ya Polisi

EDITORIAL

Umunyamakuru Stanis Bujakera yasabiwe gufungwa imyaka 20

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar