Image default
Sport

Umuraperi ukomeye muri USA yaje gukinira ikipe yo mu Rwanda

J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.

J. Cole Named The Highest-Paid Rapper Of 2015

J.Cole umuhanzi wa Rap w’umunyamerika ari i Kigali aho biteganyijwe ko azakinira ikipe ya Patriots mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizatangira mu cyumweru gitaha.

Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Africa, nk’uko umwe mu bakinnyi ba Patriots yabibwiye BBC.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko J. Cole ari umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy cya ‘Best rap song’ n’indirimbo ‘A lot’ yakoranye na 21 Savage.

Cole kandi ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’ cyangwa ‘meneur de jeu’, nk’uko uyu mukinnyi wa Patriots utifuje gutangazwa abivuga.

BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

j cole hornets jacket cheap online

Patriots, iri mu itsinda A aho izakina n’amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ku mukino ufungura iri rushanwa, kuwa mbere tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro i Kigali, Patriots izakina na Rivers Hoopers.

J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.

The Audacity | By J. Cole | Cole, J cole, I am game

Related posts

Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Emma-marie

Gasogi nidatsinda Rayon Sports ibitego 4 nzegura-KNC

EDITORIAL

Kigali set to make history as Africa’s first host of UCI Road World Championships

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar