Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, abinyujije ku mbuga nkoranyamba zitandukanye yatangaje ko umuryango we ufite agahinda gakomeye kubera urupfu rw’imbwa ye ‘Champ’ yakundaga cyane yapfuye kuri uyu wa gatandatu.
Kuri uyu wa 19 Kamena 2021, Perezida Biden yatangaje ko imbwa ye yitwaga ‘Champ’ bari bamaranye imyaka 13 yapfiriye muri White House, ikaba yakundwaga n’umuryango we wose.
Yakomeje ayivuga ibigwi, avuga ko mu myaka yose bamaranye yari inyamahoro ndetse ngo aho yabaga ari hose nayo yifuzaga kuba iri kumwe nawe kandi ukabona ko biyishimishije. Ikaba yakundaga gusimbuka no kwisihinga hafi ya shebuja.

Mu byayiranze mu minsi yayo ya nyuma ngo ni ukuba iri kumwe na Biden mu nama, no kuryama mu busitani bwa White House. Mu buto bwayo, ikaba yarakundaga gusimbuka yirukankana agapira gato bakinisha umukino wa’Golf’.
Biden akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye umuryango we wanyuzemo, Champ yabaga iri kumwe nabo iteka.
Yasoje ubutumwa bwe yifuriza iyi nyakabwana iruhuko ridashira, avuga kandi ko bazayikumbura iteka. Ati “We love our sweet, good boy and will miss him always”.
Nyuma y’urupfu rwa Champ, Joe Biden n’umugore we Jill Biden, bakaba basigaranye imbwa yitwa Major, iyi ikaba yari iherutse guhabwa akato muri White House nyuma yo kuruma umwe mu bashinzwe umutekano.
Iriba.news@gmail.com