Image default
Mu mahanga

Britney Spears ntiyemerewe gutwita adahawe uburenganzira

Icyamamare muri muzika Britney Spears yamaganye amasezerano agena se nk’umugenga w’ubuzima bwe n’ibintu bye ubwo yavugiraga mu rukiko i Los Angeles, anahishura ko ayo amusezerano avuga ko atemerewe gutwita adahawe uburenganzira na se yamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.

Mu buhamya budasanzwe, uyu muhanzi yavuze ko se amugenzura “100,000%” kandi ashaka ko ayo masezerano yemejwe n’urukiko mu myaka irenga 10 ishize ahagarikwa.

Hifashishijwe ikoranabuhanga yabwiye urukiko ati: “Mfite ihungabana, ndashaka gusubirana ubuzima bwanjye.”

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Se, Jamie Spears, yahawe uburenganzira bwo kugenzura ubuzima bwite n’imitungo y’umukobwa we bitegetswe n’urukiko mu 2008.

Urukiko rwategetse ibi nyuma y’uko Britney ashyizwe mu bitaro kubera ibibazo byo mu mutwe.

Hari amakuru menshi yagiye avugwa ku byo Britney, w’imyaka 39, atekereza kuri ayo masezerano, abafana be benshi bagiye bagaragaza ko ari ubugome.

Mu ijambo ry’iminota 20 ryuje amarangamutima, Britney yabwiye urukiko ko aya masezerano “yamwangije”, ati: “Ndashaka ko ahagarikwa nta kundi kuyagenzura.

“Nkwiriye kugira ubuzima, narakoze mu buzima bwanjye bwose. Nkeneye ikiruhuko cy’imyaka ibiri cyangwa itatu.”

Britney yavuze ko ashaka gushyingirwa n’umukunzi we akanabyara, ariko ko aya masezerano atazabimwemerera.

Yavuze ko yashyizwemo agakoresho (intrauterine) ko kuboneza urubyaro gashyirwa muri nyababyeyi kandi se umugenga atakwemera ko bakavanamo kugira ngo atwite.

Ati: “Aya maserano yo kugenga ubuzima bwanjye ari kumbabaza kurusha uko angirira neza.”

Ibigize ayo masezerano ntabwo byari byarigeze bitangazwa mbere, gusa se mu 2019 yeguye by’igihe gito mu kugenzura byihariye umukobwa we kubera impamvu z’amagara ibyo uyu muhanzi ubu yasabye ko byemezwa nk’ibihoraho.

Yasabye ko Jodi Montgomery, umuhanga mu kwita ku bantu, ari we uhabwa izo nshingano bihoraho aho kugira ngo basubize se.

Britney Spears ari kuririmba kuri Planet Hollywood Resort & Casino i Las Vegas, Nevada mu 2017

Jamie Spears yababajwe n’ibyavuzwe n’umukobwa we mu rukiko, nk’uko bivugwa n’umunyamategeko we.

Mu itangazo ryasomewe mu rukiko, rivuga ko yagize ati: “Ababajwe no kubona umukobwa we ari mu kababaro gakomeye. Akunda umukobwa we kandi aramukumbuye cyane.”

Itsinda ry’abanyamategeko rya Jamie Spears mu bihe byashize ryashimangiye ko aya masezerano yakoze akazi keza mu gucunga neza imari y’uyu muhanzi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umugeni uherutse kurashisha imbunda mu bukwe bwe arahigwa bukware

EDITORIAL

Cameroon: Abitwaje intwaro bashimuse umukardinali rukumbi w’iki gihugu

Emma-marie

Jenerali Tsadkan: Abanya-Tigray bazakomeza kurwana kugeza hubahirijwe ibyo basaba

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar