Image default
Mu mahanga

Museveni yahakanye guha Abashinwa ingwate y’ikibuga cy’indege

Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko ishoramari bwite ry’Abashinwa riri kwiyongera muri Uganda mu gihe iry’iburengerazuba riri gutakaza ubushake bwo gushorayo imari.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, Museveni yahakanye ko igihugu cye cyaba cyaratanzeho ingwate ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyonyine Uganda ifite.

Yavuze ko Uganda igiye gusinya amasezerano n’abashoramari b’Abashinwa yo gushora imari mu buhinzi no gukora amafumbire, gutunganya amabuye y’agaciro, n’ubudozi.

Yagize ati: “Kompanyi z’iburengerazuba zatakaje urugamba; ntizigifite amaso yo kubona amahirwe. Ariko Abashinwa babona ayo mahirwe, maze bakaza, kandi bari gukomanga, bari kuza bashishikaye. Ariko (kompanyi z’iburengerazuba) baratunze cyane. Ntacyo bibabwiye.”

Kompanyi za leta y’Ubushinwa n’abashoramari bigenga baho bamaze igihe biganje mu ishoramari muri Africa, baguriza ibihugu miliyari z’amadorari nka kimwe mu mushinga wa Perezida Xi Jinping bise Belt and Road Initiative (BRI).

Ikigo Uganda Investment Authority kivuga ko iki gihugu ari icya gatatu muri Africa mu bihugu bijyamo ishoramari rinini rivuye mu Bushinwa.

Gusa iyo mikoranire ntiburamo ibihato.

SRC:BBC

Related posts

Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yapfuye

Emma-marie

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kwitiranya ifumbire n’umunyu

EDITORIAL

“Urahitamo kwikingiza Covid-19 cyangwa kureka akazi”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar