Image default
Mu mahanga

Haïti: Polisi yishe ‘abacanshuro bane’ nyuma y’iyicwa rya Perezida

Hari kuba imirwano ikaze mu murwa mukuru Port-au-Prince wa Haïti hagati ya polisi n’abagabo bacyekwaho kwica Perezida w’icyo gihugu Jovenel Moïse.

Umukuru wa polisi Léon Charles yavuze ko abantu bane bacyekwaho kwica Perezida Moïse biciwe mu kurasana n’inzego zishinzwe umutekano, naho abandi babiri bafunzwe, mu gihe abandi batarafatwa bakaba bagishakishwa.

Yagize ati: “Bazicwa cyangwa batabwe muri yombi”.

Moïse, wari ufite imyaka 53, yishwe arashwe naho umugore we arakomereka ubwo ku wa gatatu abateye biraraga mu rugo rwabo.

Amakuru avuga ko Perezida yarashwe amasasu menshi, ndetse ko ibiro bye n’icyumba yararagamo byasahuwe kandi bikangizwa. Umugore we Martine Moïse yajyanwe n’indege muri leta ya Florida muri Amerika aho ubu arimo kuvurirwa.

Bitangazwa ko uko ameze byahagaritswe ku kigero kimwe ariko ko arembye.

Mu itangazo kuri televiziyo ku wa gatatu nijoro,  Charles, wa mukuru wa polisi, yagize ati: “Abacanshuro bane bishwe [naho abandi] babiri barafatwa turabafite”.

“Abapolisi batatu bari bashimuswe babonetse”.

Yongeyeho ati: “Twakumiriye [abacyekwa] mu muhanda ubwo bavaga ahabereye icyaha”.

“Kuva icyo gihe dukomeje kurwana na bo”.

Jovenel Moïse

Avuga nyuma y’iyicwa rya Perezida, Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi), yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ituze ndetse atangaza ko igihugu cyose cyinjiye mu bihe bidasanzwe by’ibyumweru bibiri.

Yabasabye kuguma mu ngo ku bw’umutekano wabo.

Icyo gihe cy'”ibihe bidasanzwe” kibuza guterana kw’abantu ndetse kigatuma abasirikare bitabazwa mu kazi ubusanzwe gakorwa na polisi, ndetse n’ukundi kongererwa ububasha nyubahiriza-tegeko.

Perezida w’Amerika Joe Biden yihanganishije abaturage ba Haïti kubera “iyicwa riteye ubwoba” rya Perezida wabo. Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ari “igikorwa giteye ishozi”, asaba ko habaho ituze.

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), kitezweho guterana kuri uyu wa kane mu nama yo mu muhezo yiga kuri iryo yicwa rya Perezida, kasohoye itangazo “gasaba gashimitse impande zose za politiki muri Haiti kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose by’urugomo cyangwa byo kugumura rubanda”.

Moïse yabaye Perezida wa Haïti kuva mu 2017, ariko mu bihe bya vuba aha bishize hagiye habaho imyigaragambyo myinshi y’abasabaga ko yegura.

Ihirikwa ry’ubutegetsi, umwuka mubi muri politiki, urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi ndetse n’amakuba atewe n’ibiza, bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo byibasira iki gihugu. Byatumye kiba kimwe mu bicyennye cyane byo ku mugabane w’Amerika.

Ni iki tuzi ku iraswa rya Perezida?

Abagabo bitwaje imbunda za rutura binjiye mu rugo rwe i Port-au-Prince saa saba z’ijoro (1:00) zaho ku wa gatatu, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Joseph yavuze ko abateye ari “abanyamahanga bavugaga Icyongereza n’Icyespanyole”. Indimi zikoreshwa mu butegetsi muri Haïti ni Igifaransa n’Igi-créole.

Ariko minisitiri w’itumanaho yavuze ko mu bacyekwa harimo n’Abanya-Haïti.

Umucamanza Carl Henry Destin yabwiye ikinyamakuru Le Nouvelliste cyo muri icyo gihugu ko umurambo wa  Moïse uriho imyenge 12 yanyuzemo amasasu, ku gahanga, mu gatuza, mu matako no mu nda.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati: “Ibiro bya perezida n’icyumba yararagamo byasahuwe kandi birangizwa. Twamusanze aryamye agaramye, mu ikariso y’ubururu, ishati y’umweru iriho amaraso, umunwa we ufunguye [yasamye], ijisho rye ry’ibumoso ryaturumbutsemo”.

Amakuru avuga ko abana batatu ba Perezida ari bo Jomarlie, Jovenel Jr na Joverlein, bari “ahantu hatekanye”, nkuko abategetsi bo muri leta babivuze.

Abapolisi hanze y'inzu Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yiciwemo i Port-au-Prince

Destin yongeyeho ko Jomarlie, umukobwa wa Perezida, yarokotse abicyesheje kwihisha mu cyumba cya musaza we, mu gihe abakozi babiri bo mu rugo bari baboshywe n’abo bateye. Nta wundi muntu warashwe usibye Perezida n’umugore we.

Videwo yasohowe nyuma y’iryo raswa isa nk’iyerekana abagabo bitwaje intwaro za rutura bambaye imyenda y’umukara bari mu rugo rwa Perezida, batera hejuru bati: “Ibikorwa bya DEA [urwego rw’Amerika rurwanya ibiyobyabwenge], buri wese agume hasi!”

Ambasaderi wa Haïti muri Amerika Bocchit Edmond, yavuze ko “nta kuntu” abarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge b’Amerika baba ari bo bakoze icyo gitero. Yavuze ko yemera ko byakozwe n'”abacanshuro babigize umwuga”.

Edmond, nyuma yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abateye bari biyoberanyije nk’abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge b’Amerika ubwo binjiraga mu rugo kwa Perezida.

Ageza ijambo ku gihugu, Joseph yasezeranyije ko abicanyi bazagezwa imbere y’ubucamanza.

Ni nde ubu uri ku butegetsi?

Joseph yavuze ko “ingamba zose zafashwe kugira ngo ubutegetsi bukomeze” kandi ko “demokarasi na repubulika bizatsinda”.

Ariko hari kwibazwa ku bubasha ashobora kugira.

Minisitiri w’intebe mushya, Ariel Henry, yashyizweho na Moïse muri iki cyumweru, ariko ntabwo ararahirira imirimo mishya.

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Henry yashimangiye ko akiri Minisitiri w’intebe ndetse avuga ko agiye guhitamo abagize guverinoma ye.

Yavuze ko nta bushyamirane afitanye na Bwana Joseph, nubwo yavuze ko atemeranya na we ku kuba yashyizeho igihe cy’ibihe bidasanzwe, ahubwo asaba ko habaho ibiganiro.

Itegekonshinga rya Haïti rivuga ko umukuru w’urukiko rw’ikirenga akwiye gufata ubutegetsi iyo nta perezida uhari, kugeza habayeho amatora. Ariko uwari umukuru w’ubucamanza René Sylvestre hashize ibyumweru yishwe na Covid-19.

Amerika yavuze ko yemera ko amatora akwiye gukomeza akaba nkuko yari ateganyijwe kuba muri uyu mwaka, kugira ngo habeho gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Gutegeka hagendewe ku itegeko-teka

Ubutegetsi bwa Jovenel Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse mu murwa mukuru no mu yindi mijyi akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Amatora y’abadepite yari kuba yarabaye mu kwezi kwa cumi mu 2019 ariko ubushyamirane bwarayacyerereje, bivuze ko Bwana Moïse yari ari ku butegetsi hisunzwe itegeko-teka.\

SRC:BBC

Related posts

Uwigeze kuyobora ‘Côte d’Ivoire’ aravuga ko muri icyo gihugu hashobora kuba intambara

Emma-marie

US: Konti za Twitter z’abakomeye zibasiwe n’ubushukanyi bunyuze muri ‘Bitcoin’

Emma-marie

U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakoze amateka

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar