Umuhanzi Ahishakiye Aime Pacifique, uzwi nka Y Chris Aime wari umaze igihe atagaragara mu ruhando rwa Muzika, yashyize hanze indirimbo ayita “Bwoko Niremeye”
Uyu muhanzi ukizamuka kandi akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana avuga ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyavuye ku magambo yasomye muri Bibiliya, muri Yesaya 45.
Muri iki gitabo Imana ibwira uwitwa Kuro amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo, imuhumuriza ko adakwiye kugira ubwoba kuko bari kumwe mu rugendo.
Y chris aravuga ko impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ari uko abona ko abantu batandukira ntibakore ibiri mu gushaka kw’Imana.
Aragira ati: “Iyi ndirimbo ijyanye n’ibihe turimo, abantu barasa n’abatandukira, ntibakore ibyo bagomba gukora.”
Uyu muhanzi kandi aravuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo kugarura abantu ku Mana ntibigire ibyigenge.
Ati : “Ndavuga nti reka twibutse abantu ko turi ubwoko bwayo yaremye yishimira kandi ko tugomba gukora ibyo ishaka, ubu butumwa nziko bukenewe muri iyi minsi.”
Y chris Aime yatangiye umuziki muri 2011 aririmba indirimbo zisanzwe aza guhindura 2019 aririmba iz’Imana. Muri rusange Y chris Aime amaze gukora indirimbo 9, ariko ikaba iya 4 ashyize hanze ya Gospel.
Umva indirimbo bwoko niremeye unyuze kuri iyi link https://www.youtube.com/watch?v=tHjJSQX_-NM
Mulindwa C.