Imiryango 28 yo mu Karere ka Rulindo ifite abarwaye Covid-19 yahawe inkunga y’ibiribwa na Manzi Fondation, abantu 200 batishoboye bahabwa udupfukamunwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo.
Akawunga, umuceli, isukari, ifu y’igikoma hamwe n’isabune ni bimwe mu byo Manzi Fondation yahaye imiryango 28 itishoboye yo mu tugari dutandukanye two Murenge wa Base ifite abantu barwaye Covid-19.
Bizimungu Eugene, umukozi wa Manzi Fondation mu Karere ka Rulindo, yabwiye IRIBA NEWS ko imiryango yafashijwe yari isanzwe ibeshejweho no guca inshuro.
Yagize ati : “Hari imiryango 28 itishoboye yagaragayemo abarwayi ba corona. Iyo bigenze bityo umuryango wose uba ugomba kuba mu rugo kandi usanzwe utunzwe no guca inshuro. Manzi foundation rero yatekereje kubagoboka ibaha ibiribwa bigizwe n’akawunga, ibishyimbo, ifu y’igikoma, isukari hamwe n’isabune. Mu rwego rwo gukomeza gufasha imiryango itishoboye kwirinda icyorezo cya covid-19 twatanze n’udupfukamunwa ku bantu 200.”
Manzi Aloys, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, akaba ari nawe washinze ‘Manzi Fondation’ yavuze ko gufasha abatishoboye by’umwihariko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19, bikwiye kuba intego ya buri wese ufite ubushobozi.
Yagize ati: “Muri Manzi Foundation twakoze ibijyanye n’ubushobozi buke dufite, tugerageza kunganira imiryango itishoboye ifite abantu barwariye Covid mu rugo. Twafashije kandi impunzi 78 ziri mu nkambi ya Mahama nazo ziri mu kato harimo n’abageze mu zabukuru. Turashimira abanyamuryango ba Manzi Foundation Rwanda bagize uruhare muri ibyo bikorwa byabereye hanze ya Rulindo, aho twari dusanzwe dukorera.”
Manzi yakomeje avuga ko kwita ku mibereho y’abatishoboye mu gihe barwaye Covid 19 bibafasha kubahiriza amabwiriza baba bahawe yo kuguma mu kato ntibave mu rugo bagiye gushaka ibyo kubatunga. Yaboneyeho kandi gusaba abifite gufasha imiryango y’abatishoboye irwaye covid 19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 mu Rwanda abanduye Covid-19 ari 791 na ho mu minsi irindwi ishize abanduye ni 7,905. Abantu 15 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 757. Abitabye Imana ni abagore batatu (3) n’abagabo 12.
Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 15 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari umunani (8), abarembye akaba ari 61.
Iriba.news@gmail.com