Image default
Amakuru

Gasabo: Itorero Inkuru Nziza ryishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye basaga 400

Imiryango 97 igizwe n’abantu 487 bo Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’Itorero Inkuru Nziza, bamwe bavuga ko bari barashobewe bibaza aho bazakura ubushobozi.

Mukamuganga Yvette, ni umugore ufite umuryango w’abantu bane bose Itorero Inkuru Nziza ryabishyuriye ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko yari yarashobewe yibaza kubera ikibazo cy’amikoro.

Yagize ati : “Ndashima Imana yaduhaye itorero ryiza ridufasha muri byinshi. No muri guma mu rugo baradufasha mbese batuba hafi muri byinshi. Nari narashobewe nibaza aho nzakura ubushobozi bwo kwishyura mituelle none batugiriye neza baratwishyurira kandi n’umwaka utaha bari badufashije.”

Mukamuganga Yvette, umwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Pasiteri Nzabanterura Martin, Umushumba w’Itorero Inkuru nziza Paruwase ya Cyabatanzi, yavuze ko gufasha abatishoboye ari umuhamagaro w’Abakristo, ariko kandi ngo icyo bashyize imbere ni ukubafasha kwifasha.

Yagize ati “Aka gace turimo hari abantu bamwe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli duhereye ku bakirisitu bacu n’abandi baturage batuye muri aka gace.Mu bo twishyuriye uyu munsi umubare munini ni abaturage batasanzwe batari abakirisitu bacu, kuko abacu ni abantu 100 gusa.”

Pasiteri Nzabanterura Martin, Umushumba w’Itorero Inkuru nziza Paruwase ya Cyabatanzi

Yakomeje avuga no ku kamaro k’iki gikorwa. Ati : “Igikorwa nk’iki cy’urukundo gituma Itorero rigira ubuhamya bwiza kandi gituma abantu bakunda itorero bakifuza no kurisengeramo. Ariko icyo dushyize imbere ni ugufasha abaturage kwifasha. Abapfakazi tubaha imirima yo guhingamo tukanabaha amatungo magufu yo korora, urubyiruko tukarwigisha imyuga kugirango ejo hazaza bazifashe bafashe n’imiryango yabo.”

Itorero Inkuru Nziza rishyize imbere gufasha abaturage kwifasha.

Umunyamabanga mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ruzindana Lambert, yavuze ko iri Torero rikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abakirisitu kwifasha.

Yagize ati : “Abakirisitu bacu tubakangurira kwifasha kuko iyo twigisha ijambo ry’imana tubwira abantu ko bagomba guhinduka mu izina rya Yesu Kristo tukanabakangurira gukora.”

Umunyamabanga mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ruzindana Lambert

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu maparuwase atandukanye y’iri Torero hari ibigo byigisha imyuga iciriritse, ibigo by’amashuri abanza ndetse n’ay’isumbuye mu rwego rwo guha abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ubumenyi buzabafasha kwifasha.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

COVID-19: Abayobozi n’abakozi bo muri za kaminuza zigenga mu rusobe rw’ibibazo

Emma-marie

Kigali : Abafite ikibazo cy’ibyo kurya muri ibi bihe bashonje bahishiwe

Ndahiriwe Jean Bosco

H-Q Aqua Plastic Ltd  yashyize igorora abakeneye ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar