Image default
Amakuru

Bamwe mu bagore bapiganira amasoko basabwa ruswa y’igitsina-Ubushakashatsi

Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2023 n’umuryango utari uwa leta ukora ibikorwa byo kwimakaza amahoro  n’imiyoborere idaheza Never Again Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo, amafaranga angana na 60% by’ingengo y’imari ajya mu masoko ya leta ariko abagore bakaba babona amasoko angana na 1% gusa.

Juliette Kalitanyi umwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore (feminist) ngo ni ibintu bibabaje cyane. Yagize ati “Byerekana ko abagore bakiri inyuma, bagikennye, kandi iyo ucyennye no kugirango ufate ibyemezo hirya no hino biba bigoye”.

Kalitanyi akomeza avuga ko yatangajwe nuko u Rwanda ruri ku mwanya wa 12 ku isi mu bihugu biteye imbere mu buringanire, rukaba ku mwanya wa 9 ku isi mu guha abagore umwanya mu nzego za politiki zifata ibyemezo, ariko rukaba ruri ku mwanya wa 67 ku isi mu gufasha umugore kugira uruhare n’amahirwe angana mu iterambere ry’ubukungu.

Ati ”Numva ko hari indi ntambwe yaterwa. Rero iyo ntambwe ntitwayitera abagabo aribo bagihabwa amasoko ya leta kuruta abagore, numva bavuze bati 30% y’amasoko ya leta ajye agenda mu bagore nkuko muri Kenya na Tanzania biri gukorwa, no mu Rwanda abagore bazamuka”.

David Kagoro Baguma, umushakashatsi mu muryango Never Again Rwanda yagaragaje ko bamwe mu bagore babajijwe, bagaragaje inzitizi mu kwitabira gupiganira amasoko ya leta zirimo kuba abasezeranye ivangamutungo rusange, batemererwa gukoresha 50% bemerewe ngo bashake ibisabwa bibemerera gupiganwa.

Yongeyeho ko umwe mu bayobozi we yabagaragarije ko hari aho basanze  mu masoko ya leta 31, harimo ay’abagore 3 gusa, na yo ari amasoko mato ajyanye no gutanga ibyo kunywa cyangwa gukora isuku.

Bamwe mu bagore basabwa ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’ubu bushakashatsi nk’inzitizi zituma abagore batitabira gupiganira amasoko ya leta kandi zirimo imyumvire ku buringanire nk’ahakigaragara umuco wo kumva ko abagore batajya mu ipiganwa ry’amasoko, inshingano n’umuryango nko kwita ku bana, imirimo yo mu rugo no kwita ku barwayi n’abakuze.

Zirimo kandi kutagira amakuru n’ubumenyi buhagije ku bijyanye no gutanga ibisabwa mu mapiganwa ubu bisigaye bitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo abagore bitabira bujuje ibisabwa  babangamirwa no gusabwa ruswa y’amafaranga hakiyongeraho n’iy’igitsina.

Umuyobozi mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, avuga ko gushyira ahagaragara ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bizatuma hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abagore batinyuke kwitabira gupiganira amasoko ya leta ntibumve ko ari iby’abagabo gusa.

Ati”Twizeye ko bazabasha kugira ubushobozi haba mu bijyanye n’amashuri no mu mafaranga kugira ngo babashe kwitabira ipiganwa ry’amasoko batanga inyandiko zisabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Ryarasa yongeraho ko leta hari ibyo yakoze, ariko bifuza ko hakomeza kugenzurwa uko amasomo yitabirwa, amahirwe agera kuri bose. Ati”Mu gihe gahunda yashyizweho itagenzuwe neza, ntabwo ushobora kumenya niba abagore hari imbogamizi bafite”.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri bwakorewe mu bihugu bitanu aribyo Ethiopia ahagaragaye ko umubare w’abagore bangana na 36,2% bitabira gupiganira amasoko ya leta, u Rwanda rufite 37,6%, Uganda 38,2%,Kenya 48% na Tanzania 48,1%. Mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko bukaba bwarakorewe mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Musanze na Huye.

Yanditswe na Nadine Umuhoza

Related posts

Coronavirus: Bwa mbere urukingo rwayo rugiye kugeragezwa muri Africa

Emma-marie

Bosenibamwe yitabye Imana

Emma-marie

Perezida Kagame yashyize akadomo ku kibazo cya camera zashyizwe ahari ibyapa by’umuvuduko wa 40Km/h

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar