Image default
Ubutabera

Gicumbi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu yafunzwe by’agateganyo

Tariki 11/08/2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ucyekwaho gusambanya   umwana w’Umuhungu w’imyaka 9 baturanye.

Icyo cyaha yagikoze muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho Nyirakuru yari yamukingiranye  yanga ko ajya kuzerera, uyu mugabo yumvise umwana arira  yinjira mu rugo abwira umwana ngo yurire idirishya aramufasha amukuramo amujyana iwe aramugaburira ,arangije aramusambanya  amubwira ko naramuka abivuze azamutera icyuma akamwica .

NPPA ivuga ko umwana yakomeje guceceka ibyamubayeho ariko aza kugira uburwayi mu kibuno bituma ababyeyi be babikurikirana ababwira ko ari uwo mugabo wamukomerekeje.
Ubwo  uyu mugabo yaburanaga imbere y’Urukiko , yemeye ko yatwaye umwana akamujyana iwe ariko ibyo kumusambanya arabihakana avuga ko ntacyo apfa n’uwo mwana ndetse ko nta n’icyo apfa n’ababyeyi be byatuma ahemuka gutyo.

Uburyo uyu mugabo yisobanura ndetse n’uko yakanze umwana ngo atazabivuga bigaragaza ko icyo gikorwa yakoze abizi neza ko ari  icyaha  gihanwa n’amategeko

Urukiko rwamufunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 , mu gihe hagikorwa iperereza n’ibizamini by’abahanga (ADN); kandi ubutabera bukamubona igihe bumukeneye .

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ubushinjacyaha bwasabye ko Félicien Kabuga avanwa mu Bufaransa

Emma-marie

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

EDITORIAL

Dr Issac Munyakazi yahakanye ibyaha aregwa byo kuba icyitso mu cyaha cya ruswa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar