Image default
Abantu

Musanze: Habimana wavuye iwabo agiye kugurisha ‘Laptop’ yarishwe 

Mu Karere ka Musanze haravugwa urupfu rw’uwitwa Habimana Gad, wavuye iwabo mu cyumweru gishize agiye kugurisha Laptop ahitwa ‘Kidaho’ bategereza ko ataha baraheba baza kumenyeshwa inkuru y’incamugongo ko yishwe.

Habimana Gad w’imyaka 21 y’amavuko tariki 13/8/2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko yaburiwe irengero.

Uwitwa Sammy Celestin abinyujije kuri Twitter yandikiye inzego zitandukanye agira ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize 13/08/2021 ni bwo hamenyekanye amakuru y’ibura ry’umusore wo muri Musanze witwa Gad Habimana uri mu kigero cy’imyaka 21 bivugwa ko uwo munsi ari bwo yavuye mu mujyi wa Musanze, agiye ahitwa Kidaho mu Karere ka Burera ajyanwe no kugurisha machine (laptop), iwabo bategereza ko ataha baraheba batangira kurangisha.”

Yakomeje ati “Amakuru avuga ko umuryango we wakomeje kumushakisha kugeza ubwo uyu munsi babonye umuntu ufite téléphone n’imyenda bya nyakwigendera agiye kubigurisha bamubajije aho nyirabyo ari avuga ko ngo yishwe akajugunywa mu musarani, ariko ukuri mpamo ntikuramenyekana.”

Nyuma y’ubu butumwa, tariki 16 /8/2021 Polisi y’u Rwanda yanditse kuri Twitter ko hari abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Ubwo butumwa buragira buti “Muraho, Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze.”

Habimana Gad

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Kenya: Pasiteri wiyita ‘Yezu’ yatawe muri yombi

EDITORIAL

Nyabihu: Kubona ibikoresho by’isuku bari mu mihango ni ingorabahizi

EDITORIAL

Petero Buyoya yapfuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar