Image default
Abantu

R. Kelly ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri mirongo

Urubanza rw’umuhanzi wa R&B wo muri Amerika Robert Kelly rwatangiye i Brooklyn muri New York humvwa umukobwa wa mbere muri batandatu bamushinja.

Iki cyamamare kiraregwa ubuhemu, ihohotera rishingiye ku gitsina na ruswa, ibyaha we yakomeje guhakana.

Ibi byaha biramutse bimuhamye ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Umutangabuhamya wa mbere, Jerhonda Johnson Pace, yabwiye inteko y’abacamanza ko R.Kelly yari azi neza ko ataragira imyaka y’ubukure ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina mu 2009 i Chicago, aho iyo myaka ari 17.

Uyu mukobwa ubu w’imyaka 28, yavuze ko bwa mbere yabwiye R.Kelly ko afite imyaka 19, ariko akaza kumubwira imyaka ye nyayo umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

Jerhonda wemera ko icyo gihe yari umufana wa R.Kelly yabwiye urukiko ati: “Numvise bidakwiye. Numvise ntari mu kuri, ko nkwiye kumubwira imyaka yanjye.

“Yarambajije ati ‘Ibyo bishatse kuvuga iki?’ ambwira ko mbwira buri wese ko mfite imyaka 19  kandi nifata nk’ufite 21.”

Umwunganizi wa R.Kelly, Nicole Blank Becker (ibumoso) yafotowe hanze y'urukiko

Umwunganizi wa R.Kelly, Nicole Blank Becker (ibumoso) yafotowe hanze y’urukiko

Kelly aregwa ko yari akuriye itsinda ry’abakora amabi mu myaka 20 aho yinjizaga abagore n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Mu kwiregura, umunyamategeko wa R.Kelly witwa Nicole Blank Becker yavuze ko abavugwa ko yabagiriye nabi amatsinda y’abantu barakaye gusa, mbere bemeye ko baryamana mbere yo ‘kumuhinduka’.

Yabwiye urukiko ati: “Ntiyigeze abinjiza mu itsinda runaka. Bari abafana. Baje bamugana.” Yongeraho ko bamwe muri bo bagiranye “ibihe byiza” kandi “igihe kirekire”.

Nicole Becker yagaragaje umukiliya we nk’uwagiriwe nabi n’abagore, avuga ko bamwe baryohewe no “kugira ishema ryo kubwira inshuti zabo ko bari kumwe n’icyamamare.”

R Kelly

Abashinjacyaha ariko bo bagaragaza Kelly nk’umugabo “wakoresheje ibinyoma, gutera ubwoba no gukoresha imbaraga mu kwibasira abo yagiriye nabi akirinda ko abiryozwa imyaka myinshi”.

Umushinjacyaha Maria Melendez yatangiye agira ati: “Uru ni urubanza rw’umugizi wa nabi, uru si urubanza rw’icyamamare gikunda ibirori cyane”.

R Kelly at New York Fashion Week 2016

Madamu Melendez yavuze ko uyu muririmbyi yakoresheje abacunga umutekano we, abashoferi, abanyamategeko n’abacungamari mu guhisha ibyaha aregwa.

Yavuze kandi ko yahaye ruswa bamwe mu baregwa akabafotora akanabafata amashusho bari gukora imibonano maze akabakangisha ko ashobora gusohora ayo mashusho.

Kelly ntabwo aregwa hano gusa, aramutse arekuwe yakurikiranwa ku byaha bisa n’ibi yarezwe no muri leta za Illinois na Minnesota, ariko akabihakana.

SRC:BBC

Related posts

Dr. Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Covid-19 : Mukantwali yanze kwandagara i Kigali asubira iwabo mu cyaro guhingira frw

Emma-marie

Gasabo: Umupangayi arakekwaho kwica uwo yaberaga mu nzu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar