Ati “ Abashinzwe umutekano, abashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhganga barabisobanura mu buryo burambuye, uko tudafite bene icyo gikoresho. Ariko kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rukora ubutasi, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora, buri wese arabizi n’abo banyamakuru barabizi. Muri make, umunyamakuru wakoze ibyo birego, birashoboka ko yabonye ayo makuru yakoresheje mu guhimba ibinyoma, binyuze mu gutata. Barabikora. Ariko twababwiye ko tudafite ibyo bikoresho.”
Ahubwo iyo baza kumbaza bati ‘u Rwanda rukora ubutasi’
Perezida Kagame yakomeje avuga ko batari gutinyuka kumubaza niba u Rwanda rukora ubutasi kuko ibyo ubwabyo byisobanura kandi n’igisubizo buri wese akizi.
Ati “Iyo baza kumbaza bati u Rwanda rukora ubutasi, bazi igisubizo, ntabwo bari kumbaza kuko bo, inzego, abantu ku giti cyabo bakurikira abantu, bashaka amakuru mu buryo butandukanye. Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni OYA kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye. Twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti Oya ntabwo tuyikoresha.”
Yakomeje avuga ko abarushinja gukoresha Pegasus ko bajya kureba abantu bayihimbye, bakababaza ibihugu biyikoresha kandi ko baza gusanga rwo rutarimo.
Ati “Tuti kuki mutajya kureba abo bantu bakoze iyo porogaramu yifashishwa mu butasi ngo bababwire abayifite n’abatayifite kandi murasanga u Rwanda rutayifite. Ni gute twakoresha icyo tudafite?”
U Rwanda rushyirwa mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu cyo kimwe n’ibindi 10 birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.
Bivugwa ko ku ruhande rw’u Rwanda hari abantu 3500 telefoni zabo zishobora kumvirizwa hakoreshejwe iyi porogaramu.
Umubano w’u Rwanda na Uganda n’u Burundi
Abajijwe ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yavuze ko bashaka ko utera imbere.
Yagize ati ‘’Ku Burundi turashaka kurushaho guteza imbere umubano, kandi n’u Burundi ni uko bimeze barabishaka cyane duhereye ku byo twumva n’ibyo tubona, abaminisitiri bacu barahura uko niko bimeze kubahagarariye inzego zishinzwe umutekano, rero ibintu birimo kurushaho kuba byiza kandi ni nyungu ku Burundi no ku Rwanda, tugeze ahantu heza kandi ni ingenzi ko turushaho kubikoraho twese kuko twese turabikeneye, iyo urebye impamvu ituma hatabaho umubano mwiza urayibura, mbona nta kindi kintu gikomeye wagereranya no kugirana umubano mwiza no gukorana kw’ibihugu tukarushaho kujya mbere.’’
Ku rundi ruhande ariko perezida Kagame yemeza ko hari ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda bisa nk’ibitagabanuka, kuko igishyigikira abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bari muri iki gihugu bagikorerwa ihohoterwa rikomeye.
Ati ‘’Hari uburyo bumwe bwo kubyirinda ni ukutajyayo, ntimuzajyeyo kuko nuramuka wambutse umupaka bakagufata bakagukubita, bakakugirira nabi bakakwambura iyo ugarutse hano murabimbwira muba mugirango njyewe ngire nte, kuko igihugu gifite ubuyobozi bwacyo gifite banyiracyo, rero inama nakugira ni uko wajya ubanza ukareba ukavuga ngo ariko ubundi byari ngombwa ko njyayo? ariko ibi mvuga ndabizi biragoye kuko amateka yacu afite ukuntu ateye nayo atabyoroshya, hari abantu bafite igice kimwe cy’umuryango ugasanga kiri hano ugasanga ikindi kiri muri Uganda.’’
Ku bimaze iminsi byandikwa mu itangazamakuru mpuzamahanga by’uko u Rwanda rwaba rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu butasi, Perezida Kagame yasobanuye ko ababivuga badashaka kumva ukuri k’u Rwanda.
Yagize ati ‘’Niba bavuga bati turimo gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho igisubizo ni oya. Oya nini yanditse mu nyuguti nkuru kandi twarabibabwiye abantu bacu barabibabwiye, twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bakoresha kiriya gikoresho kandi bibyemera, cyangwa batahakanye ko bayikoresha ibyo mu maso yanyu bigaragara nk’aho ubwo bisobanuye ko bayikoresha ariko twebwe twarababwiye tuti Oya, Ntabwo tuyifite ntabwo tuyikoresha.’’
“Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo ku nyungu z’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado”
Avuga ku kohereza ingabo muri Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko byasabwe na Guverinoma y’icyo gihugu, kandi ko u Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo ku nyungu z’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado.
‘’Ndashaka kubisobanura neza na none, kugeza ubu aka kanya turimo gukoresha ubushobozi bwacu, dufite ubushobozi buhagije twasaranganya n’abavandimwe n’inshuti nta muntu udutera inkunga muri ibi, ndabivuga hano kuri camera icanye, hari abandi bazavuga ngo oya oyaaa urabeshya twaguhaye amafaranga, bafite uburenganzira bwo kubivuga, Ndabivuga ndeba minisitiri wacu w’imari we arabizi ubushobozi twashyize muri ibi.. ariko icyo ntekereza gikomeye ni uko ibizava muri ibi turimo gukora ari byinshi ni byiza cyane, cyane ndetse kurusha amafaranga twashyizemo.’’
Perezida Paul Kagame yanavuze ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed byagarutse cyane ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano muri icyo gihugu ariko asobanura ko uruhare runini ku muti w’ibyo bibazo, Ethiopia ubwayo ari yo igomba kuwushaka.
Umukuru w’igihugu yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Tanzania, yemeza ko ibihugu byombi bimaze igihe bibanye neza kandi icyifuzo ari uko umubano wakomeza kuba mwiza kurushaho.
Muri iki kiganiro kandi, umukuru w’Igihugu yavuze no ku munyamakuru w’Umwongereza Michela Wrong ukunze kumvikana mu mvugo n’inyandiko ziharabika u Rwanda, ibi ngo akaba abiterwa no kuba yarafashe ibibazo by’u Rwanda mu buryo bwite bitewe n’ubucuti yari afitanye n’inshuti ye yaguye muri Afurika y’Epfo.
Iriba.news@gmail.com