Image default
Politike

EAC yafashe ibyemezo bikomeye ku mirwano ibera muri DR Congo

Inama yahuje abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) i Bujumbura yategetse “impande zose” ziri mu mirwano muri DR Congo “guhagarika imirwano”.

Image

Iyi nama idasanzwe yitabiriwe n’abaperezida b’ibihugu bigize EAC uretse uwa Sudani y’Epfo wohereje intumwa, yabaye mu gihe imirwano imaze iminsi ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za leta, ndetse umwuka urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama ryasohowe n’ibiro bya perezida w’u Burundi, ntirivuga by’umwihariko umutwe runaka, ahubwo ritegeka “gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga”.

Mu ntambara iri mu ntara ya Kivu ya ruguru, leta ya Kinshasa ishinja Leta y’u Rwanda  kohereza ingabo n’ibikoresho ku ruhande rw’umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo.

Image

Leta y’u Rwanda nayo ivuga ko ingabo za leta ya Congo zirwana zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’abacancuro bo mu bihugu by’iburayi.

Inama y’abo bakuru b’ibihugu bya EAC ivuga ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Image

Iyi nama yategetse ko abakuru b’ingabo b’ibihugu by’akarere “bazahura mu cyumweru kimwe bashyireho gahunda nshya” yo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Bujumbura.

Utazayubahiriza ngo “azaregerwa ukuriye iyi nama” nawe “ahite abiganiraho n’abayigize”.

Ibyemezo by’iyi nama ntibitandukanye cyane n’ibyagiye bifatirwa mu biganiro by’i Nairobi, n’i Luanda ariko kugeza ubu bisa n’ibitarubahirijwe ngo bitange umusaruro ukenewe  guhagarika amakimbirane.

Image

Ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama ya Bujumbura nicyo cyo gutega amaso, cyane cyane umwanzuro wo guhagarika imirwano.

Imirwano imaze hafi umwaka yubuye hagati ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga ibihumbi 400 bava mu byabo muri Rutshuru na Masisi. Umubare w’abasivile bishwe ntabwo uzwi neza.

Image

Imiryango ifasha ivuga ko abantu ibihumbi bari mu nkambi hafi y’umujyi wa Goma, mu mashuri no ku nsengero bariho mu buzima bubi bikabije kandi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

@BBC

Related posts

Guma mu rugo yongerewe iminsi 15

Emma-marie

RALGA yagaragaje ingaruka Covid-19 yagize ku Nzego z’Ibanze

Emma-Marie

Amaraso mashya muri Guverinoma y’u Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar