Image default
Utuntu n'utundi

Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kujya ‘gutereta’ akarangarana umugore uri ku nda

Umuforomo wari ku izamu mu Kigo Nderabuzima cya Muko arashinjwa kujya gutereta umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi, bigatuma umugore wari ku nda arangaranwa kugeza abyaye umwana upfuye.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ahagana saa nibwo hazindutse havugwa amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuforomo wari kumwitaho atabonetse kuko yari yararanye n’umukobwa.

IGIHE dukesha iyi nkuru yanditse ko bivugwa ko ubwo uyu mubyeyi yari yaje kuri icyo Kigo Nderabuzima yaje kubyara, yakomeje gutaka aribwa n’inda ariko uyu wagombaga kumwitaho muri iryo joro akaba yari yajyanye n’umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi mu cyumba bakikingirana kugeza ubwo batabazwaga ntibabyiteho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yameje aya makuru asaba abakozi bose kujya bita ku kazi cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati “Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ku muryango wabuze umuntu wo twifatanije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa.”

Kuri ubu umubyeyi wagize ibyago yasezerewe kwa muganga yatashye mu gihe umuforomo ushinjwa uburangare we yatawe muri yombi.

Related posts

Mali: Abana icyenda bavukiye rimwe bujuje umwaka

EDITORIAL

U Bwongereza: Abareba ‘Porno’ bakomeje kwiyongera

EDITORIAL

Menya impamvu ibitotsi by’amasegonda 15 bishobora kuguteza akaga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar