Image default
Politike

Ibimaze gukorwa muri Cabo Delgado biganisha ku ntsinzi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul KagameĀ  akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique ku kazi keza zimaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kigo cya gisirikare giherereye mu Murwa mukuru w’Intara ya Cabo ari wo Pemba aho ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu byombi ziri ku rugamba rwo kugarura umutekano n’ituze mu ntara ya Cabo Delgado by’umwihariko mu bice byari byarayogojwe n’ibyihebe.

Image

Perezida wa Mozambique, Mozambique Filipe NyusiĀ 

Mu masaha ya mbere ya saa sita nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze ku kibuga cy’indege cya Pemba mu murwa mukuru w’intara ya Cabo Delgado, yakirwa na mugenzi we wa Mozambique Felipe Nyusi.

Ku ruhande rw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado, ngo Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwabongereye imbaraga ku rugamba.

Image

Hashingiwe ku busabe bwa leta ya Mozambique ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihigu byombi, mu kwezi kwa Nyakanya uyu mwaka nibwo u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bwo gutabara abaturage ba Cabo Delgado by’umwihariko abo mu duce twari twarayogojwe n’ibikorwa by’ubunyamaswa by’ibyihebe ndetse kugeza magingo aya abaturage bakaba baratangiye gusubira mu byabo.

Image

Mu mpuzankano za gisirikare abakuru b’ibihugu byombi bahise berekeza mu cyigo cy’ingabo za Mozambique, umutwe urwanira mu mazi, cyiri ku nkengero z’inyanja y’Abahinde mu mujyi wa Pemba bagirana ibiganiro n’ingabo na Polisi ziri ku rugamba rwo kwirukana ibyihebe muri iyi ntara ya Cabo Delgado.

Image

Perezida Paul Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi azisaba gukomereza aho.

Yagize atiĀ ā€œTurabashimira ko mwabashije kubohora iyi ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe. TurabashimiraĀ  akazi mwakoze ni akazi gakomeye cyane. Ni akazi kanini mwakoze ariko habayemo no kwitanga, mugenda amanywa n’ijoro, ku zuba rikaze, amasasu avuga hirya no hino ndetse harimo no gutakaza ubuzima ku bantu. Uko niko intambara imera.Twatakaje abasirikare tutari kumwe nabo uyu munsi. Nubwo umuntu ashobora kuvuga ngo ni bake ariko kuri twe gutakaza umuntu n’iyo yaba ari umwe ni ikintu gikomeye cyane. Rero akazi nanone karatangiye. Hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora iyi ntara, ariko akazi gakurikiyeho ni ukurinda iyi ntara Ā no kongera kuyubaka.ā€

Image

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Cabo Delgado rubaye nyuma yaho ingabo z’ibihugu byombi zakije umuriro ku byihebe ibitari bike bikahasiga ubuzima ibindi bakarorongotanira mu mashyamba y’inzitane hakurya y’umugezi wa Missalo.

Ni nyuma yo kubyirukana mu birindiro rukumbi byari bisigaranye ahitwa Mbau ari naho hahise hahinduka ibirindiro bikuru by’Umuyobozi w’ibikorwa by’urugamba Brig Gen Muhizi Pascal.

Image

Perezida wa Mozambique Felipe Nyusi nawe avuga ko umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi muri uru rugamba wivugira, agashima umusanzu w’u Rwanda by’umwihariko.

Image

ā€œTurashimira cyane Abanyarwanda bemeye gutanga abana babo kugira ngo baze hano bafatanye n’ingabo zacu kubohora uduce twari twarigaruriwe n’ibibyihebe. Navuze ngo abaĀ  ni intwari cyane. Abaturage barabashimira uko mwabagobotse ndetse n’ubutwari bwanyu no kugarura amahoro muri Cabo Delgado.ā€

Image

SRC:RBA

Photo: Village Urugwiro

Related posts

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC ari mu Rwanda

EDITORIAL

Nta Munyarwanda ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kuba mu Rwanda-Perezida Kagame

EDITORIAL

Uganda: Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza igana ku gutegeka imyaka 40

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar