Inkuru yabaye kimomo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 ko umwe mu banyarwanda bazwi ko bagize uruhara rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi, Col. Théoneste Bagosora yapfiriye mu bitaro muri Mali.
Umuhungu we Achille Bagosora yabwiye BBC ko se yapfiriye mu bitaro i Bamako aho yari amaze ukwezi arwariye. Nta kindi yavuze ku rupfu rwa Se.
Bagosora yapfuye afite imyaka 80 y’amavuko
Kuva mu 2012, Col. Théoneste Bagosora yari afungiwe muri Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 35.
Bagosora yatawe muri yombi muri  Werurwe 1996 aho yari mu buhungiro muri Cameroun, ahita yoherezwa i Arusha muri Tanzania, ku rukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho Urwanda.
Icyo gihe yashinjwaga ibyaha bitandukanye harimo jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu n’ibindi bitandukanye.
Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba n’uwahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse).
iriba.news@gmail.com