Imyaka itatu irashize hatangijwe gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ‘Tekana urishingiwe Muhinzi mworozi’. Ni gahunda ikomeje kwitabirwa n’aborozi batandukanye ariko ikigaragaramo ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu borozi batarayisobanukirwa neza.
Ni muri urwo rwego i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu ihuza inzego za leta MINAGRI na RAB ndetse na MINALOC ku rwego rw’abavuzi b’amatungo bo mu turere, harimo ibigo by’ubwishingizi bakorana, hagamijwe gusobanurira aborozi b’amatungo ba kijyambere ibijyanye n’uko iyo gahunda ikora.
Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru muri RAB wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi avuga ko gahunda y’ubwishingizi mu bworozi ari gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda muri 2018 itangizwa ku mugaragaro mu kwezi kwa kane muri 2019.
Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru muri RAB wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi
Akomeza avuga ko kugeza ubu amatungo yishingirwa ari inka zitanga umukamo, inkoko, ingurube. Kugeza ubu, inka ibihumbi 44 221, ingurube 3020 n’ inkoko 208 749 zimaze kwishingirwa.
Yagize ati “ Aya mahugurwa yaragamije gusobanurira aborozi b’amatungo ba kijyambere ibijyanye n’uko ino gahunda ikora, kungurana ibitekerezo ku makuru ahari no kumahirwe ahari mu bwishingizi, tubanze turebe aho bigeze.”
Akomeza agira ati : “Nkuko mu bireba uyu munsi niba tuvuga ko dufite inka 1 300 000 hakaba hamaze kwishingirwa gusa inka ibihumbi 44221 biracyagenda gahoro, kandi ubwishingizi bukora nka nkunganire.” Yakomeje avuga no ko aborozi bafite ubushobozi buke nabo batekerejweho, agira ati “Iyi gahunda ni gahunda navuga ya buri munyarwanda wese. Duhereye ku nka zishingirwa ni inka zitanga umukamo, abafite ubushobozi buke n’ababonye izo nka muri gahunda ya Girinka, abitura nabo bafashwa kuzatanga amatungo afite ubwishingizi ariko abandi bishoboye bo Leta ibatangira 40% y’ikiguzi bo bakiyishyurira 60%.”
Impamvu gahunda y’ubwishingizi igenda biguru ntege yagarutsweho
Dr. Uwituze avuga ko icyagaragaye mu nama hari ukuba bamwe mu banyarwanda batari basobanukirwa uko ikora. Yagize ati “ Impamvu bigenda buhoro ni uko bamwe babanje kureba koko niba ubwishingizi bukora. Hari kandi n’ikindi kibazo cyo gutinda kwishyurwa, ubundi twari twemeje ko umworozi itungo rye ripfuye yakwishyurwa mu minsi 15 ariko kubera ibihe turimo bya COVID 19 hari ubwo bitubahirijwe. Uyu wari umwanya mwiza wo gukosora ibyatumaga bitagenda neza. Kwishyurira igihe umworozi yagize ikibazo ni ikindi kintu twabonye tugomba gukosora.”
Yibutsa aborozi ko iyi ari gahunda nziza leta yabashyiriyeho ku kugira ngo amatungo yabo atekane, bakore ubworozi n’ubuhinzi batekanye, amatungo yabo age mu bwishingizi kuko nkuko abishimangira ngo iyo itungo ripfuye ku mpamvu zitabaturutseho ririshyurwa, ikindi amatungo yishingiwe ngo ashobora gukoreshwa muri banki hasabwa inguzanyo yo gukora ibindi biteza imbere ubworozi bityo, akabasaba kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo kuko ngo harimo amahirwe adasanzwe.
Kayumba John, uyobora station RAB ya Muhanga, ikorana n’akarere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro muri gahunda yo gukemura bimwe mu bibazo byagiye bigaragara muri iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo birimo kutamenya neza amakuru ajyanye n’imikoranire y’ibigo by’ubwishingizi bakorana nabyo.
Dr. Niyitanga Jean de Dieu, Veterineri w’Akarere ka Rwamagana we yibukije aborozi kurushaho kwita ku matungo yabo kabone n’ubwo baba bayashyize mu bwishingizi, itungo ryagira ikibazo bakarivuza ari nako barushaho kurigaburira neza.
Gakuru James, ushinzwe ubucuruzi mu kigo cy’ubwishingizi Radiant, akaba akurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ashima imikoranire myiza na leta.
Avuga ko kugeza ubu mu mwaka wa mbere bari bamaze guha ubwishingizi inka 1700, umwaka wa kabiri batanze ubwishingizi ku nka ibihumbi 6000. Kugeza kuri 30/8/ 2021 ngo bari bamaze gutanga ubwishingizi ku nka 24 000. Akomeza avuga ko atari inka baha ubwishingizi gusa, ahubwo ko baha ubwishingizi inkoko n’ingurube.
Inka baha ubwishingizi ni ukuva ku nka imaze iminsi 90 ivutse cyangwa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka umunani.
Avuga ko kwishyura mu bwishingizi itungo ryapfuye batabifata nk’igihombo ahubwo ko babifata nko kwimenyekanisha kuko iyo wishyuriye umuntu ku gihe akubera umuvugizi.
Rose Mukagahizi