Kuri uyu wa Kabiri, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera, iki gihugu cyashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN giherutse guta muri yombi.
Ku ruhande rw’ u Burundi hari umuyobozi w’iperereza rya gisirikare, Col Ernest Musaba, n’aho ku ruhande rw’ u Rwanda hari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Hari kandi uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wantangaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cyo kongera kubaka umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi.
Muri Nyakanga uyu mwaka, ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera, u Rwanda narwo rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 29 Nzeri 2020.
Aba barwanyi bagifatirwa mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nibo bavuze ko ari abarwanyi babarizwa mu mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi.
Bafatanywe n’intwaro zabo zirimo n’imbunda n’amasasu n’ibindi bikoresho bakoreshaga mu bikorwa byabo.
Muri Kanama uyu mwaka, u Rwanda kandi rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bakekwagaho icyaha cy’ubujura ari bo Gahimbare Fils na Bizimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu minsi ishize.
Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by’amadolari, Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’amarundi, ibihumbi bisaga 200 by’amanyarwanda na 500 y’amanyekongo.
Iki gikorwa cyo kubahererekanya cyabereye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Ruhwa.
Gen Gahungu Bertin Komiseri General wa Police Judiciale wari uhagarariye u Burundi muri iki gikorwa, yavuze ko u Burundi bwishimiye cyane uku guhanahana abakora ibyaha yizeza ko ubwo bufatanye buzahoraho.
Muri Kanama u Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi, bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.
SRC:RBA